
Abanyarwanda ntibafite ubumenyi buhagije ku ndwara ya stroke
Aug 13, 2024 - 13:57
Mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abarwara indwara ya Stroke bakomeje kuba benshi ndetse bamwe ikabambura ubuzima, hari abakigaragaza ubumenyi buke kuri iyi ndwara, aho bavuga ko batayizi. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga.
kwamamaza
Indwara ya stroke ni imwe mu zihitana abantu benshi haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose. Dr. NTAGANDA Evariste; umuyobozi mu gashami gashinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, asobanura igitera iyi ndwara.
Yagize ati: “stroke ni indwara y’ubwonko ijyanye no kugira ngo ahantu amaraso yajyaga mu mitsi uzibye, aho yajyaga ntabwo amaraso agerayo; ibyo ngibyo babyita stroke. Iba indwara ya stroke kubera intandaro ya stroke itangiye kwiganza.”
“Mfate nk’urugero: intandaro ya stroke cyane cyane ni umuvuduko w’amaraso, indwara ya diyabete, umubyibuho ukabije, kunywa itabi…ibyo byonyine kuko biri mu rwego rwo hejuru, imibare iri hejuru. Abantu bose bafite umuvuduko w’amaraso, abantu benshi barwaye diyabete, abantu benshi bafite umuvuduko w’amaraso, umuvuduko w’amaraso iyo batisuzumishije hakiri kare, bwa burwayi bafite bushobora kubageza kuri stroke.”
Nubwo inzego z’ubuzima zivuga ko iyi ndwara ihangayikishije, kugeza ubu hari abanyarwanda bagaragaza ko ntacyo bayiziho ndetse bamwe bakayita ko ari icyorezo cyadutse kuko ari ubwa mbere bayumvise.
Ubwo Isango Star yaganirizaga bamwe mu baturage kuri iyi ndwara, umwe yagize ati: “ntureba iyi bavuga y’ubushita bw’ingurube!”
Undi ati: “stroke mba numva ari indwara y’inzoka, mba numva ari nk’indwara ziterwa n’umwanda.”
“Stroke niba ari indwara yadutse kandi nshashya urumva ni hatari. Ni nk’icyorezo muri make. Kuko ntarayirwara kandi ikaba itaragera mu gihugu, ndumva ntayo nzi.”
Icyakora Dr NTAGANDA Evariste, aheraho avuga ko ubukangurambaga bugiye guhabwa imabaraga.
Ati: “nta kindi ni ubukangurambaga…umuntu wese …aravuga ari ese burya umuvuduko w’amaraso watera stroke?! Ese diyabete yatera stroke? Ese havamo no gupfa? Ese nakwirinda gute? Nafata imiti gute? Ese nabigenza gute? Noneho abimenye.”
“ ikindi dukunda gukora ubukangurambaga mu midugudu hirya no hino, aho dukorera, aho abantu ari benshi. ni ugukomeza gutanga ubutumwa bujyanye no kwirinda indwara zitandura.”
Indwara zitandura zirimo na stroke nizo zahitanye abantu benshi mu Rwanda kuko zishe abangan ana 46% muri 2023. Imibare y’ishami ry’umuryango w’ababimbye ryita ku buzima igaragaza ko ku isi yose miliyoni 15 z’abantu barwara indwara ya stroke buri mwaka, muri bo miliyoni 5 ibahitana abandai ikabasigira ubumuga budakira.
@ Yassini TUYISHIMIRE/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


