
Abanyarwanda bafite impungenge ku ibura ry’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo
Sep 25, 2024 - 07:59
Abanyarwanda baravuga ko bafite impungenge ku ibura ry’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byasimbujwe ibihingwa ngengabukungu kugeza aho bisa nk’ibibura ku isoko ndetse n’aho ubibonye ukabibona ku giciro cyo hejuru.
kwamamaza
Mu bihe byashize wasangaga abanyarwanda bagira aho bita munsi y’urugo cyangwa se mu mirima yabo higanjemo ibihingwa ngandurarugo ku buryo nta nzara yabaga yamwica kuko habaga hari ibijumba, imyumbati, ibirayi, amateke, ibitoki, ibishyimbo amashaza n’ibindi, gusa uyu munsi hari abagaragaza ko ibyo bihingwa ngandurarugo byasimbuwe n’ibihingwa ngengabukungu kuko aribyo bitanga agatubutse bityo ugasanga ku rundi ruhande ari icyuho n'imbogamizi.
Umwe ati "niyo ubibonye biba bihenze kubera ko aho babihinga bagiye bahaca ntabwo bigipfa gushoboka ko byahingwa, wasangagamo ibijumba, amateke cyangwa imyumbati ariko ibyongibyo no ku isoko nkeka ko bihenze kurusha ibirayi, isombe twari tuzi ko riribwa n'abaturage ariko basigaye barijyana mu mahanga nta n'umunyarwanda upfa kuryigondera ".
Undi ati "uko umuturage yahinga kera siko agihinga, kera bahingaga uko babishatse none ubu hari igihe biba ari nka koperative bakagutegeka icyo guhinga".
Gusa ngo biterwa nuko mwene ibyo bihingwa ngandurarugo bidatanga amafaranga ku bahinzi ugereranyije n’ibindi bihingwa bigemurwa mu mahanga.
Undi muturage ati "njye numva icyiza ari ukureka umuhinzi akareba ikijyanye n'ubutaka bwe bitewe nuko ariwe ubuzi akabushyiramo icyo abona kijyanye nabwo leta ntibyivangemo, wenda nibyiza leta ni umubyeyi igomba kudutekerereza ariko numva ibyiza aruko bajya bareka umuhinzi akagira uko abigenza".
Agnes Kalibata, umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA), avuga ko ari ikibazo gihangayikishije cyane mu bihugu by’Afurika.
Ati "kuboneka kw'amafaranga kugirango dushore imari mu buhinzi bigenda biba ikibazo, biba ikibazo ku baturage babukora, ku bigo byigenga no kuri leta ishaka kugirango izamure ifashe abaturage, ibyo bibazo bikomeza kuba ingorabahizi".
Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko icyo kibazo kidahari ahubwo igihari ari uko abahinzi bakongera umusaruro kuri hegitare kuko ukiri muke ugereranyije n’ukenewe.
Ati "icyo kibazo ntacyo dufite ahubwo ikibazo dufite n'icy'umusaruro kuri hegitare, niyo wahinga ubuso bukeya ariko ukongera umusaruro, ibyo bihingwa ngandurarugo turabikeneye kugirango abanyarwanda barye bahage bihaze mu biribwa".
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu rwego rwo kunoza ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kongera ibiryo mu gihugu ibizwi nka (Food security) mu rurimi rw’amahanga.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


