Abakora ingendo zigana Iburasirazuba barasaba ko  mu muhanda hakongerwa  ibyapa  imodoka zihagararaho

Abakorera ingendo mu modoka zigana mu ntara y'Iburasirazuba barinubira ko imihanda y’aho zihagarara ari bike ku buryo bituma imodoka zirenza abagenzi aho bagakwiriye guhagarara. Bavuga ko ibyo bituma abagenzi bagorwa no kongera gutega bundi bushya. Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwemeranya n'ibivugwa ariko bukabizeza ko bugiye kubakorera ubuvugizi.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bo mu ntara y'Iburasirazuba bakora ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu muhanda Kigali-Kayonza-Rusumo ndetse na Kayonza-Nyagatare bavuga ko bagorwa n'uko abashoferi bazitwara banga kubasiga hafi y'aho bagiye. Bavuga ko ababikora baba batinya kwandikirwa n'abapolisi bo mu muhanda bitewe n'ibyapa bike by'aho imodoka zihagarara.

Bavuga ko hagati y'icyapa n'ikindi harimo intera isaga ikilometero bigatuma aho bahagaze bibasaba kongera gutega bagasubira inyuma cyangwa bakajya imbere kure cyane y'aho imodoka yakagombye kubasiga.

Umwe ati: “usanga icyapa kimwe imodoka ihagararaho kiri mu kilometero n’igice kandi umushoferi we akakubwira ngo njyewe sinahagarara aha batanyandikira nuko akagenda akaguhagarika nkaho nkuko biri. Nuko uragiye kongera kugera kuhasubira ugafata moto ya        500Frw, bitewe n’imizigo warufite noneho ugasanga urugendo rwawe rujemo ibibazo.”

Undi ati: “ku cyaka kindi haba n’igihe ahageze kandi ariho yaribuviremo noneho bahamurenza ugasanga bimusabye kongera gusubira inyuma. Ufite ubushobozi aratega, yaba atabufite agakora urw’amaguru kugira ngo agere aho yagombaga kugera.”

“ ndumva kuva mu Gatore kugera mu Kaziba harimo icyapa kimwe cyonyine! Harimo urugendo runini.”

Abaturage basaba ko muri iyo mihanda hakongerwamo ibyapa by'aho imodoka zihagarara, kugira ngo bibaruhure kujya bongera gutega bitewe n'uko abashoferi banga kubasiga hafi y'aho bagiye mu rwego rwo gutinya ko Polisi yabandikira.

Umwe ati: “babirebyeho, bareba nk’ahantu hari uruhurirane rw’imihanda nuko bakahashyira icyapa nuko tukabasha kujya duhagarara nkaho nuko bikatworohera.“

Undi ati: “icyo twifuza ni uko nkaho muri ibyo birometero bakagombye gushaka uko batwongerera ibindi byapa noneho umuntu yajya agera ahantu akaviramo aho yagombaga kuviramo nta zindi mbaraga bimusabye.”

“ nk’umuturage, numva icyapa cyajya nko muri metero 200.”

Icyakora Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, avuga ko icyo kibazo cy'ibyapa imodoka zihagararaho biri ndende gihari ndetse yemeza ko bigira ingaruka ku mugenzi zirimo kuba yakora  urugendo runini kugira ngo agere aho atashye.

Avuga ko nka Polisi bagiye gukorana n'inzego zishinzwe kugira ngo ibyo byapa byo mu muhanda by'aho imodoka zihagarara byongerwa.

Ati: “natwe hari aho tugenda tubona ko hakenewe icyapa. Ariko ku bijyanye n’imiterere y’umuhanda wacu n’uburyo abantu baba batuye, rimwe na rimwe ubona bidashoboka, bishobora guteza impanuka. Ariko turakomeza gukora ubuvugizi…hari amakuru yuko bus zanga kubahagarikayo kandi ubona hatari abantu benshi.”

Abaturage bavuga ko ikibazo cy'ibyapa bike by'aho imodoka zihagarara ku muhanda kibabangamiye, cyane ko gituma abashoferi babahagarika kure y'aho bagiye kandi ari ku muhanda. ibyo bituma umutekano wabo uhungabana mu masaha y'umugoroba kuko bahitamo kugenda n'amaguru nuko ibyo bafite abajura bakabibashikuza kuko n'amagare bategaga yabacaga make ariko yabujijwe kugenda mu masaha y'umugoroba.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Aug 27, 2024 - 12:03