Abaka serivise za leta n’iz’abikorera babangamiwe no kudafatwa kimwe n’abanyamahanga

Abanyarwanda baka serivisi mu nzego za leta n’iz’abikorera baravuga ko babangamirwa no ku kudafatwa kimwe n’abanyamahanga. Bavuga ko ibyo biterwa n’ururimi rw’ikinyarwanda baba bari kuzisabamo, kandi bakagorwa n’indimi z’amahanga buzuzamo impapuro. Ubuyobozi bw’Inteko y’umuco buvuga ko ari ibisigisigi bya gikoroni ariko buri wese Ikinyarwanda akwiye kukigira ibanze.

kwamamaza

Uko u Rwanda rugenda rutera imbere ni nako urwego rwa serivisi rutera imbere, rukaganwa n’abatandukanye barimo n’abanyamahanga. Iyo ugeze hamwe mu hatangirwa serivise usanga uburyo bukoreshwa bwo kuzisabamo ari impapuro ariko zanditse mu ndimi z’amahanga.

Gusa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda basaba ko indimi zose zajya zigaragara ku mpapuro zuzuzwa, kandi ukivuga ntateshwe agaciro kuko uretse ingaruka kuri nyiri ubwite, hari igihombo ku gihugu n’utanga iyo serivisi.

Umwe ati: “urajya muri bank ugasanga contract iri mucyongereza, wenda uri umuturage utanakizi, ntibabanje ngo banagusobanurire. Ikindi nanone n’abatanga serivise bakira abantu, iyo ugiye uvuga ikinyarwanda bagufata nk’umuntu uciriritse! Ibyo ni ibintu bikwiriye gukosoka mu gutanga serivise.”

“usanga akenshi ku mazi, ibyo kurya…ibintu byose amakuru ariho si ikinyarwanda. Rimwe na rimwe hari ubwo umuntu ajya kugura ikintu noneho kubera ko atasomye amakuru ariho, agatahana ikintu atashakaga nuko akazabimenya yageze mu rugo! Hari naho ugera umuntu akagusuzugura kubera ko yabonye uje uvuga ikinyarwanda. Nta minota ibiri nahamara ahubwo mpita njya kureba undi umpa serivise neza. Iyo rero abakiliya babiri, batatu bagucitse kubera icyo kintu, nawe uba uhombye.”              

Hari n’ababyeyi bakubita umwana uvuze ikinyarwanda kuko babifata nko kubasuzuguza. Ariko nanone bibagizeho ingaruka mu kumvikana n’abavuga ikinyarwanda barimo n’abo yagakuyeho ubumenyi.

Umwe ati: “niba umwana agiye gusura umuryango; kwa Nyirakuru, kwa Se, ba Nyirasenge n’abandi…ashobora kuhagera nuko kuvugana bikanga! Umukecuru yamubwira akajya abaza Se ngo avuze ngo iki?! (…) ugasanga n’ubundi kutumvikana k’umwana n’umukuru, kuko bavuga ngo utaganiriye na Se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze,  niba umubyeyi mukuru ufite amateka avuga ikinyarwanda kiboneye n’ibindi atabasha kuganira n’umwana muto ngo akimuhe, ahazaza ntaho tubona kuko ntaho bazakibonera.”

Bavuga ko hari umuti babona watuma abanyarwanda banogerwa n’imitangire ya serivisi, kandi ururimi rw’ikinyarwanda rugahabwa agaciro.

Umwe ati: “abatanga serivise bumve ko umuntu najya gusaba serivise mu Kinyarwanda ntibikamutere isoni, ahubwo agire ishema ry’uko ari umunyarwanda. Nibura niba ukoze ikintu, jya ushyiraho ururimi rw’amahanga kuko abanyamahanga bazakigura, ariko n’ikinyarwanda ucyibuke bakeneye kumenya ibintu byabakorewe kandi bakamenya n’amakuru ajyanye n’ibyo bari gukoresha.”

Undi ati: “hakenewe imbaraga z’umuntu ku giti cye kuko nta wundi uzabimukorera kuko igihugu turimo ntabwo tugikodesha ngo ejo tuzakivamo tujye ahandi, tugomba kugisiga neza kurusha uko twagisanze. Hakaza politike y’imyigishirize n’ahatangirwa serivise buri munsi. Ibyo bibashije kugerwaho, ikinyarwanda twaba tugisigasiye mu buryo bwuzuye.”

Intebe y’inteko yungirije mu Nteko y’umuco, ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ururimi n’umuco  UWIRINGIYIMANA Jean Claude, avuga ko ibi ari ibisigisigi bya gikorani ariko buri wese Ikinyarwanda akwiye kukigira ibanze.

Ati: “ ikintu tubona guteye impungenge ni ubusumbane n’imikoreshereze y’indimi ahahurirwa abantu benshi. Ahatangirwa serivise usanga ikinyarwanda kidahabwa umwanya ugikwiye nk’ururimi rw’igihugu ku buryo bitugaragarira yuko hari abantu bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda batabasha gusoma ibijyanye n’ibyapa biranga ahantu. Inyandiko zikoreshwa zigamije kuba zirimo serivise bahabwa ku buryo bibagora kuba basobanukirwa ibijyanye n’izo serivise bagiye guhabwa. 42% bagaragaza ko ahanini baba batumva ubutumwa bukubiye mu nyandiko cyangwa ku byapa bibarangira aho izo serivise ziboneka.”

“ikindi giteye impungenge ni uko ijanisha rinini rijyanye no kuvanga indimi mu mitangire ya serivise, bigaragara ko ikinyarwanda kivangirwa n’izimdi ndimi bishingiye ahanini ku guhinyura. Ngira ngo rimwe na rimwe umuntu atatinya no kuvuga ko ari imyumvire ifite ibisigisigi bya gikoroni; guhakana ibyawe.”

“ ibyo dukora ni ukubumvisha ko ikinyarwanda ari agaciro kacu. Ariko kugikoresha aho utangira serivise biri mu nyungu z’uyitanga kuko birakwiye ko umunyarwanda n’umuturarwanda bahabwa serivise mu rurimi bumva.”

Ubushakatsi bwo muri 2023 ku iturana ry’indimi zemewe mu butegetsi bugaragaza ko abasaga 42% by’abaka serivisi mu nzego za leta n’iz’abikorera baba batumva neza ubutumwa buri mu mpapuro buzuza. Nimugihe 73% bagaragazwa nk’abavanga indimi.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Jul 30, 2024 - 15:39