Abahinzi b'umuceri barinubira ko icyemezo cya MINAGRI cyo kwihaza ku musaruro cyirengagijwe

Mu turere twa Huye na Gisagara, abahinzi b’umuceri barinubira ko icyemezo cyo kwihaza ku musaruro cyashyizweho na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi umwaka ushize kitubahirijwe, magingo n’aya bakaba bagicunaguzwa ku muceri beza aho bahabwa uw’intica ntikize.

kwamamaza

Hashize umwaka umwe n’igice ubwo yari i Nyaruguru, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, atangaje ko Minisiteri ayoboye yamenye agahinda k’abahinzi b’umuceri batishimiraga ko bawuhinga ariko ntibawurye uko babyifuza,Minisiteri ayoboye iboneraho gufata ingamba kuri icyo kibazo.

Yagize ati "usanga bibabaje iyo umuntu yahinze koperative ikajyana ku isoko umuntu agaca inyuma akajya kugura umusaruro n'abacuruzi bikamuhenda kandi yari afite amahirwe yo kuba yabirya atanabigurishije, twifuza ko nibura umuntu agomba kuba asaruye asagurira isoko ntabwo isoko ariryo risagurira umuhinzi, ni amavugurura tugomba gukora abahinzi bakanezezwa n'umwuga bakora ntibagure ibintu bibahenze kandi barahinze".   

Ni icyemezo icyo gihe abahinzi b’umuceri bakiranye yombi, ariko abo mu turere twa Huye na Gisagara, magingo aya barinubira ko nta cyahindutse ku muceri koperative zibagenera ngo bawukoreshe mu ngo zabo.

Umwe ati "uwo muceri turawuhinga tukavunika ariko muri uko kuvunika ntuduhaza uwo baduha". 

Undi ati "umuhinzi arya mubyo yakoze, byaba byiza tugiye dusarura bakaduha icyo kurya natwe tudahangayitse, duhura n'ingaruka z'ubukene zo kuba umuntu atabona icyo kurya kandi warakoze ukeneye kurya".  

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre, we avuga ko ibikorwa byose biba biri mu nyugu z’umuhinzi w’umuceri.

Ati "kera habanje utumashini, utwo tumashini tukangiza umusaruro leta ishyiraho ibipimo byo gushyiraho imashini zo gutunganya umuceri kuburyo ari ku isoko ry'imbere mu gihugu no hanze, ushobora kuba ari wa muceri wagenda ukajya guhiganwa, nawutwara usekuye uzasanga wa muceri yejeje ariwo wagiye muri botike, politike y'igihugu ivuga ngo hagire ingano umuturage asigarana habe n'indi inyura mu nganda nazo zigakora hanyuma izo nganda zikamuha amafaranga ya mafaranga akaba ariyo ashobora kumufasha, turabasaba ko bumva ko igihugu cyibifuriza ineza kuba byaratekerejwe hakajyaho ama koperative na federasiyo zikajyaho kuburyo iyo bajya gushyiraho ibiciro ibyo baba bashoye byose birabanza bikaganirwaho".          

Amabwiriza, avuga ko umuhinzi w’umuceri nyuma yo kuwusarura, uruganda yashyikirije umusaruro ruba rugomba kumuha 30% by’umuceri we utonoye, ibyo ubuyobozi ngo busanga uhagije ariko ikibazo kikaba ku bahinga ku buso buto, aho ngo bitakunda ko umusaruro wose utwarwa mu rugo kuko mu gishoro bakoresha bawuhinga ngo haba hanarimo nkunganire ya leta.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Aug 12, 2024 - 09:30