Abahinga umuceri mu gishanga cy'umuvumba bujuje Station ya lisansi yatwaye miliyoni 350

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Dr Valentine Uwamariya, yasabye abahinzi b'umuceri mu gishanga cy'umuvumba mu karere ka Nyagatare kwifashisha ishoramari mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango. Ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n’aba bahinzi gutaha ku mugaragaro Sitasiyo ya Lisansi n'amazutu yubatswe n'aba bahinzi itwaye miliyoni 350.

kwamamaza

Iyi sitasiyo ya lisanse na mazutu yubatse mu kagari ka Cyabayaga ko mu murenge wa Nyagatare. Abafite ibinyabiziga bo mu mirenge ya Mimuri, Nyagatare ndetse n'abakoresha umuhanda Nyagatare-Gicumbi, bavuga ko iziye igihe bitewe n'uko kubona Lisansi byabasaba kujya mu mujyi wa Nyagatare.

Bavuga ko babanza gukora urugendo runini nabwo baba bagiyeyo ikaba yarangirira mu nzira batayikoresheje.

Iruhande rw’ ibi, bavuga kandi ko n'abacuruzaga insukano bayihendaga kuko bayigurishaga ku giciro bishakiye kandi gihanitse ugereranyije n'ibiciro byo kuri Sitasiyo.

Umwe yagize ati: “ iyi sitasiyo ikamara gushika aha ngaha yoroheje ingendo z’uburyo twajyaga kuyifatira kure kandi noneho tuyibonera ku giciro nk’icyo twayiboneraga Nyagatare. Kugira ngo njye kunywa essence Nyagatare byaduteraga igihombo nibura kingana na 2 000Fr kuko ubwo nanywaga  1000 kugira ngo nywe essence ihagije nkongera ngakoresha ikindi ngaruka mu rugo. Urumva twabaga turi mu bihombo.”

Undi ati: “byatubangamiraga pe! baragenda bagashyira mu bipipiri bagashyira …urumva ubuzima bwayo buhita bugabanyuka. Ariko hano uyibona ku giciro igifite umwimerere wayo.”

Nyirandikubwimana Godance; umuyobozi wa koperative Coderivam y'abahinzi b'umuceri mu gishanga cy'Umuvumba, ari nayo yubatse iyi Sitasiyo ya Lisansi, avuga ko ije yiyongera ku bindi bikorwa biteza imbere abanyamuryango ba koperative kandi ko bakomeje gukora ibikorwa bihindura imibereho myiza yabo ndetse n'abatari Abanyamuryango.

Ati: “ twageze ku rwego rwa sitation rushimishije ariko ntitwavuga ko rushimishije kuko inzira iracyari ndende. Tugomba gukora tukagera imbere. Umunyamuryango wa koperative yacu Coderivam agomba kugira ubuzima bwiza, akagira mituweli ndetse n’abana bacu bakajya ku mashuli.”

Dr. Valentine Uwamariya; Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, avuga ko iki gikorwa abanyamuryango ba koperative Coderivam bagezeho gikwiye kuba urugero rw'ibishoboka ku yandi makoperative. Abasaba ko bifashisha iri shoramari kugira ngo bahangane n'ibibazo bibangamiye umuryango, birinda kubiryaniramo.

Ati: “ iyi koperative ni urugero rwiza. Igikorwa twatashye …kijyanye na sitation biyubakiye. Ubundi akamaro ko kuba muri koperative ni ukwiteza imbere, ntibigarukire ku gikorwa nyirizina bakora aricyo cy’ubuhinzi bw’umuceri.”

“ icya mbere nabagiraho inama, kuba bateye imbere ntabwo bivuze ko aribwo batangiye kugirana ibibazo. Kuba barabanye muri bikeya bagakorera hamwe ngo babigereho, ni umwanya mwiza wo kwishimira ibyo bagezeho. Ariko cyane cyane birinda gusubira inyuma kuko iyo mugiye mu makimbirane, byanze bikunze hazamo gusesagura umutungo.”

Koperative Coderivam ihinga umuceri mu gishanga cy'Umuvumba, yashinzwe mu 1987 ikaba ifite abanyamuryango 1300 barimo abagore 586. Bahinga ku buso bungana na Hegitari 400.

Iyi koperative yujuje iyi Sitasiyo ya essance itwaye miliyoni 350 z'amafaranga y'u Rwanda. Mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere, barateganya kubaka inzu yakira abashyitsi izwi nka Guest house ndetse no gushinga Bank yabo bwite.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Dec 13, 2023 - 08:14