Abagiye kurushinga barasabwa kwita kubyo bagenzi babo bakunda n’ibyo banga

Abagiye kurushinga baragirwa inama yo kuganira bakabwizanya ukuri kw’ibyo bakunda n’ibyo banga kugira ngo bizabarinde kuba mu makimbirane avamo ihohoterwa rishinye ku gitsina. Mutaganzwa wamaze imyaka mirongo ari intandaro y’amakimbirane mu rugo rwe na Mukarubibi Olive, yemeza ko iyo bitameze uko bibyara amakimbirane kandi urugo rwubakwa no gushyira hamwe no kuzuzanya.

kwamamaza

Kubabana kw’abashakanye bataziranye ku ngeso zabo z’ibyo bakunda n’ibyo banga bigaragazwa nk’ibitera gusigana nako kurangirakuvuyemo kubana mu makimbirane.

Ashingiye ku buzima yabayemo burangwa no gukimbirana n’umugore we, Mukarubibi Oliva, Mutaganzwa Samuel uvuga ko   yahindutse, avuga ko kugira ngo urugo rwubakwe mu buryo bukomeye bisaba kumenyana ku ngeso ebyiri z’ingenzi.

Ati: “ingeso ya mbere ni icyo akunda kuko murakundana. Ingeso ya kabiri ni icyo yanga kuko gishobora guhindura imibanire yanyu kuko mugiye kubana ubuzima bwanyu bwose kandi mwarahuraga muganira ari Cherie, chouchou…ariko agataha akajya mubye nawe mubyawe. (…) ariko iyo bagiye kubana ubuzima bwose, bya bindi bakunda hari ibizabinyuramo. Hari ubwo umuntu ashobora kuba akunda kuryamira agakora akazi igihe abyukiye; iyo ni ingeso ishobora kuba atari nziza ariko hari ababikora! Hari ukunda kwirengagiza imirimo ntayikore…ariko iyo uwo mubana atabikunda mujya inama.”

Yongeraho ko “iyo bitabaye ibyo nibwo habaho guhararukwanwa kuko iyo abantu batumvikana mu mikorere n’imizamukire y’urugo hazamo gusigana, guterana amagambo bapfuye ko batajyanye mu bikorwa kuko urugo rwubakwa n’abantu babiri bafatanyije bagashyira kuri gahunda ibintu byabo ndetse bakiga gusaba imbabazi no kubabarirana.”

Avuga ko ibi aribyo byamufashije ubwo yaratangiye urugendo rwo guhinduka nyuma yo kumara imyaka ibarirwa muri za mirongo ahohotera umugore we, Mukarubibi.

Ati: “njyewe nta kintu cyangoye mu guhinduka… nabashije kureba icyo umufasha wanjye yanga, nicyo nakunze kwitaho mubyo baduhuguraga kuko icyo twapfaga narinkizi, kuko yambwiraga ko nshobora kuba muca inyuma. (…) Ubwo rero ndamubwira nti ibi bintu sinzabisubiramo, (…) nti ‘ntuzabone ngiye kwa Samuel ngo nuko nta mugabo uhari ngo ukeke ko nagiye kuryamayo!’ ibyo bintu bizakuvemo nanjye sinzongera kuguca inyuma. Ugire uburenganzira bwawe ariko nanjye umpe ubyanjye, wumve ko nagiye gukora akazi kabyarira inyungu umuryango.”

Yongeraho ati: “yarankundiye arabyumva nuko nanjye mukorera ibyo ashaka. Ubu twateye imbere kuko mu rugo hari amatungo, imyaka irahari, abana bariga, ntanga mitueli ku gihe ndetse n’iya 2024-2025 namaze kuyishyura… iyo ndebye muri iyo myaka yose namaze, nshima Imana ko nahindutse.”

Mukarubibi yemeza ko umugabo we yahindutse nyuma yo kwigishwa na Rwanda Women’s Network.

Ati: “yarahindutse ariko uko umbona uku naringiye kuzasazwa n’umugabo kuko ntabwo yigeze ampa amahoro kuva twashakana. Yahereye ankubita nkiri umwana mutoya kuko twashakanye mfite 18, anduta cyane.”

“amafaranga yakoreraga yari aye, itungo ryo mu rugo ryari irye, imyaka ikaba iye, ibitoki sinkoreho. Igihe cyaje kugera tugatongana nuko ngakubitwa, ngahohoterwa nuko ngahorana agahinda ko mu mutima. Mireille yaratwigishije nuko turahumuka mu mitima… akaduha n’imikoro yo kwiga. Twageze igihe dusoza amahugurwa nuko tubana amahoro rwose, ni gahoro gahoro.”

Mukarubibi wibazaga uko azasazira mu makimbirane, avuga ko guhinduka k’umugabo we kugiye gutuma asazira mu mahoro.

Ati: “Ibyo yakoraga byambangamiraga yarabiretse, nanjye ibyo nakoraga bikamubangamira narabiretse. Ihohoterwa ryanshenguraga umutima ntabwo nkirifite kuko nahoraga mbabaye, mfite agahinda ku mutima, byagera ku bana dufite bahoranaga agahinda, barira kubera ibyo duhoramo.”

Ahamya ko kwibaza ku hazaza habo byabaye amateka, cyane ko banigishijwe uko bagomba kwitwara mugihe havutse ikibazo cyagarura amakimbirane hagati yabo. Ndetse ibyo abifashwamo no kuba azi umugabo we akaba yaramwakiriye kuburyo bimufasha kumenya uko amutwara bikabarinda amakimbirane.

 Jul 3, 2024 - 15:42