Ababuraniwe mu mujyi wa Kigali nibo bawubera umutwaro

Bamwe mubatuye umujyi wa Kigali baravuga ko hari abaza kuwushakiramo imiberereho bahagera bikanga akaba ari bo bateza umutekano mucye, bakababera umutwaro. Nimugihe impuguke mu bukungu zivuga ko kwiyongera kw’abatura n’abakorera mu mujyi wa Kigali ari amahirwe ku bukungu.

kwamamaza

Kimwe mu bikuza umujyi birimo ukwiyongera kw’abawukorereramo n’abawutura. Prof. Kabera Callixte; umusesenguzi mu birebana n’ubukungu, avuga ko asanga kuba abantu bakomeza kwiyongera mu mujyi wa Kigali bifite akamaro.

Ati: “kuko abo baturage nabo bakomeza gukora kugira ngo bateze imbere izo nganda, ari ibigo byinshi biba bishyirwaho kandi bikeneye abakozi. Ibyo rero bikanongera n’ubushobozi bwo kubasha kugura ibyo izo nganda zikora, ibyo abantu bifuza. Ni inyungu rero ku mujwi wa Kigali n’indi mijyi ku kugira abaturage bagenda bifuza serivise batanga.”

Nubwo bimeze bityo ariko, anavuga ko kuba hari abaza mu mujyi ntacyo bafite bakoramo bishobora kubera umutwaro igenamigambi ry’igihugu.

Ati: “ abadafite ibyo bagomba gukora, ibyo aba ari ikibazo. Ahubwo igihugu nicyo cyo gukora igenamigambi kugira ngo gishakire na wa muntu uza mu mujyi kuba yabasha kugira icyo abasha gukora mu bushobozi bwe aba afite kugira ngo bidateza ikibazo mu bijyanye n’imibereho n’abaturage.”

“abo rero ntibazabura, ahubwo ubushobozi bw’umujyi bwo kubasha kubonera buri wese icyo yabasha gukora bijyanye n’ubushobozi bwe, aho niho haba hari ikibazo ku gihugu kugira ngo gikore igenamigambi.”  

Uyu mutwaro anawuhurizaho n’abatuye Umujyi wa Kigali, bavuga ko uwuzamo akawugumamo agomba kuba afite icyo awukoramo kimwinjiriza, aho kuba intandaro yo guhungabanya umutekano.

Umwe yagize ati: “ wowe ukaza I Kigali uziko uje kurya ubuzima! Nanjye naje I Kigali nziko ariho haba ubuzima bwiza ha mbere!”

Undi ati: “ahubwo njye ndumva ko umuntu yajya i Kigali afite ahantu agiye: nko mu kazi cyangwa afite icyo gukora gihamye atari ibiraka.”

“kuko niba umuntu aburaye rimwe, akaburara kabiri wenda nta muntu arabona wamuha n’izo 500, bihanye nuko yatangira guhindura imitekerereze. Ni wa wundi …niba yabuze umuha ikiraka akuramo 300, kwiba nabyo  bizamo.”

“niho usanga nyine barara ku muhanda, bari kwiba ubuzima bwanze.”

“ no gusubirayo bikaba ikibazo. Arasubirayo ntacyo yasizeyo, araguma hano nta kazi afite. Ariko iyo yashonje kandi wowe ukarya kabiri, gatatu utaha iwawe, arareba…ni kwa kundi ushobora gushyira agashati hariya bakameze nuko ati’ ndagatwara ndakarya uyu munsi! Ejo agatwara akandi.”

Emma Claudine NTIRENGANYA; umuvugizi w’umujyi wa Kigali, asaba abaza muri uyu mujyi ntibahabonere ihaho kujya bibwiriza bagasubira mu cyaro bidasabye imbaraga.

Ati: “ mu kurinda umutekano, ni hahandi tubwira wa muntu ngo niba uvuye mu cyaro uje gushaka ubuzima I Kigali, ni ibintu bishoboka cyane rwose ko ubuzima ubshobora kububona I Kigali. Ariko ushobora no kugera I Kigali bikanga. Rero niba uhageze bikanga, aho kugira ngo ugwe mu bibazo, byaba byiza gushaka uko usubirayo mu maguru mashya.”

Kugeza ubu, umujyi wa Kigali utuwe n’abarenga 1,750,000 ndetse biteganyijwe ko uyu mubare ushobora kuzikuba kabiri mu mwaka 2050. Ibi bigaragaza ubwiyongere bwo ku rwego rwo hejuru bw’abagana umujyi Kigali.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali

 Aug 19, 2024 - 15:01