
Urubyiruko rurasaba koroherezwa kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga yo kwiteza imbere
Dec 23, 2024 - 12:26
Bamwe mu rubyiruko bo mu ntara y’iburasirazuba bavuga ko kubona inguzanyo mu bigo by’imari bigoranye ndetse no kugira ngo Ikigega BDF kibishingire binyura mu nzira ndende. Bavuga ko ibyo bituma bamwe bacika intege nuko imishinga yabo ntibayishyire mu bikorwa. BDF yemera ko hari imishinga itishingirwa ariko biterwa n’uko ubwitabire bw’abasaba kwishingirwa buruta ubushobozi bwayo. Icyakora ivugako ubu iri kubwongera.
kwamamaza
Bamwe mu rubyiruko rwo mu ntara y’Iburasirazuba bagaragaza ko bakora imishinga yo kwiteza imbere ariko bakagorwa no kubona igishoro kugira ngo babashe kuyishyira mu bikorwa.
Bavuga ko bazi ko hari ikigega cya BDF cyishingira abafite iyo mishanga kugira ngo babone inguzanyo mu bigo by’imari ariko kutagira ingwate bigatuma kuyibona bigorana bikaviramo bamwe imishinga yabo iheze mu tubati.
Basaba ko kubona inguzanyo byakoroshywa kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Umwe ati: “badusaba ibintu…nyine ni inzira ndende kugira ngo ubashe kuba wagira amahirwe yo kubona iyo nguzanyo ngo nawe ubashe kwiteza imbere. Kandi koko wawugira bakagusaba nicyo baheraho! Ntacyo uheraho ufite kandi waje ubagana bakakubwira ngo gana muri BDF baragufasha.”
Mugenzi we basangiye imbogamizi yunze murye, ati: “ batubwira yuko imiryango ifunguye ku rubyiruko rwifuza kurota inzozi zibagera kure ariko kandi hakabaho ibyo nakwita amananiza .”
Bavuga ko ahanini ikibazo kibagonga ari “ ubundi ni ingwate. Ingwate narimfite mu igenagaciro yarifite agaciro ka miliyoni 39 kuko ngo ari izo mu ntara, I Rwamagana, bagabanya zikagwa. Bakavuga ko nibura ntarengeje inguzanyo ya miliyoni 24, ntemerewe kuyirenza kandi icyo gihe njye nashakaga miliyoni 30. Amafaranga ndayabura burundu pe.”
Vincent Munyeshyaka; umuyobozi w’Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, avuga ko kuri serivise zitwa inkunga nyunganizi bagira ubwitabire burenze ubushobozi bwa BDF ariko bavuguruye politike kugira ngo abahabwa inguzanyo mu mabanki badafite ingwate bakeneye kunganirwa baziyongere.
Anavuga ko BDF nayo irimo kongera amafaranga ishyiramo.
Ati: “tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo izo serivise zitabirwe cyane, ni ku kibazo cy’ingwate tunyuza mu mabanki ku bantu basabye inguzanyo ariko bafite ikibazo cyo kubona imitungo batanga kugira ngo bizeze banki ko babasha kwishyura.”
“Aho ngaho niho twabonye ko biri kugenda bizamuka. Politike twarayivuguruye muri 2023, ubu nibura dushoramo miliyari 13 buri mwaka. Ariko tubona twakomeza gukora ubukangurambaga ku buryo iyi serivise yakwitabirwa kurushaho.”
Kugeza ubu, BDF yishingira abantu bafite imishinga mito n’iciriritse kugira ngo bahabwe inguzanyo. Abagore n’urubyiruko ibishingira 75% by’ingwate baba basabwe na za banki ku mishinga yabo, naho abandi batari muri ibyo byiciro ibishingira kuri 50%.
Amafaranga atangwa n’ibigo by’imari biguza abagiye gukora imishanga yo mu rwego rw’ubuhinzi aracyari make kuko agera kuri 7% by’izindi nguzanyo zitangwa. Icyakora BDF ivuga ko irimo gukorana n’umushinga SDAT kugira ingo inguzanyo zijya mu buhinzi ziyongere kuko buzamura ubukungu bw’igihugu.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


