
Umujyi wa Kigali: Ntibagana abajyanama b'ubuzima kuko batigaragaza
Mar 3, 2025 - 16:43
Mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko ubwitabire bw’abatuye umujyi wa Kigali mu kugana Abajyanama b’ubuzima bukomeje kuba hasi, Abahatuye baravuga ko biterwa no kutamenya abo bajyanama b’ubuzima bigatuma bajya gushakira kure ubuvuzi kandi babusize aho batuye. Basaba ko bajya bagaragazwa nkuko abandi bamenya abayobozi babegereye. Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, burashishikariza abatuye mu mujyi wa Kigali kujya bitabira ibikorwa rusange bihuza abaturage kuko ariho abajyanama b’ubuzima bagaragarizwa.
kwamamaza
Kuva Abajyanama b’ubuzima batangiye gutanga serivisi z’ubuzima mu Rwanda, inzego z’ubuzima zivuga ko batanze umusanzu ukomeye kuri uru rwego, nyamara HEZAGIRA Emmery; ushinzwe gukurikirana porogarame z’abajyanama b’ubuzima mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima, RBC, avuga ko kugeza ubu abatuye umujyi wa Kigali batagana abajyanama b’ubuzima uko bikwiye.
Aganira n’Isango Star, yagize ati: “ikintu gihari ni uko usanga hano mu mujyi badashaka kwegera serivise z’ abajyanama b’ubuzima. Kandi kugeza ubu bafite serivise 14 baha abaturage.”
Ku rundi ruhande, abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko ubu bwitabire buri hasi guterwa no kutamenya abajyanama b’ubuzima bijyanye n’imiturire rimwe na rimwe ihindagurika. Basaba ko hajya habaho kubagaragariza abaturage kenshi gashoboka.
Umwe ati: “ntabwo bakunda kwigaragaza, urebye kuba umuzi ko uriya ari umujyanama w’ubuzima nk’igihe bavuze ngo abana nibajye gufata ikinini, niho umuntu abamenyera kuko baba bari ahantu ku rubaraza. Ariko ubundi ntibakunda kugaragara. Tubona ari akazi gakomeye kandi gahesha n’agaciro, ariko ntibakunda kuvuga ngo twebwe turi abanyabuzima, tugira gute…kuburyo wavuga uti atuye hano. Muri Kigali ntiwamenya ngo ni hehe keretse kubabona ahantu hamwe.”
Undi ati: “mbere bajyaga baberekana ariko ubu ntibagishyiraho umwete wo kuberekana. Ni intege nke zabo bashyira mu kazi kuko mbere bajyaga babatwereka. Ni ukubwira ba Mudugudu, ba Mutekano bakajya babishishikariza abajyanama bakiyerekana mu nama.”
Uretse ko hari n’abavuga ko batita kubyo kumenya abajyanama b’ubuzima, bakabikenera ari uko barwaye.
Umuturage ati: “iyo ukeneye kubamenya urwaye, hari igihe rimwe na rimwe usanga bigiye kukugora kuko utabimenye mbere y’igihe, aho wamukura naho wamubariza bitewe nuko batigaragaza.”
HEZAGIRA Emmery; ushinzwe gukurikirana porogarame z’abajyanama b’ubuzima muri RBC, avuga ko ubusanzwe abajyanama b’ubuzima bamenyekanishwa agasaba abaturage kujya bitabira ibikorwa rusange. Ariko nanone ngo n’ubukangurambaga buzahabwa imbaraga.
Ati: “abo bantu usanga batazi abajyanama b’ubuzima ni babandi batitabira ibikorwa by’iterambere ry’imidugudu. Naho ku rwego rw’Umudugudu rwose, abajyanama b’ubuzima barahari kandi bahuguriwe…ubwo ni ugukomeza ubukangurambaga, hari n’amatangazo anyura kuri radio bavuga bati rwose niba uri mu Mudugudu urebe abajyanama b’ubuzima.”
Gahunda y’abajyanama b’ubuzima yatangiye mu 1995. Iyi gahunda igamije kwegereza ubuvuzi bw’ibanze abaturage. Abajyanama b’ubuzima basaga gato ibihumbi 60 hirya no hino mu midugudu y’uturere twose tw’igihugu. Ndetse no mu mujyi wa Kigali, hakaba habarizwamo abajyanama b’ubuzima 3 muri buri mudugudu.
@ INGABIRE Gina/Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


