Umujyi wa Kigali: Barasaba gukorerwa umuhanda wangiritse cyane ugana n' ahakorerwa ubukerarugendo

Abatuye Mu Murenge wa Kigali, Akagali Ka Mwendo, baravuga ko babangamiwe n’umuhanda banyuramo umunsi ku wundi wangiritse kuko nta kinyabiziga gipfa kuhagera. Banavuga ko n’igihe cy’imvura, bimwe mu bikorwa byabo byangizwa, bagasaba ko bakorerwa uwo muhanda. Umujyi wa Kigali uvuga ko ikibazo cy’uwo muhanda cyizwi ndetse gahunda yo gukora imihanda igikomeje mu gihe. Gusa uzakorwa nihaboneka igengo y’imari.

kwamamaza

Mu gihe Leta y’U Rwanda ikomeje gushyira imbere kubaka imihanda igezweho mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hose mu gihugu, abatuye mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Mwendo ahaherereye icyanya cy’ubukerarugendo hazwi nka Fazendha, baravuga ko babangamiwe n’umuhanda waho wangiritse. Basaba ko bakorerwa umuhanda byihuse.

Umwe mubawukoresha yabwiye Isango Star ko “uyu muhanda dusaba Leta ko yadufasha bakawukora kuko urujya n’uruza ntirugishoboye kubaho kubera izi nzira z’amazi kuko iyo imvura yaguye uba unyerera cyane. urabona hano twegereye ibi bikorw by’ubukerarugendo, usanga iyo uyu muhanda utameze neza bibangamira abantu.”

“Aha twifuza ko badushyiriramo laterite, bakanadukorera n’inzira y’amazi niba ubushobozi bwo kuwukora mu buryo burambye butaraboneka, baba batugiriye neza.”

Undi ati: “ uyu muhanda wohereza amazi hepfo mu ngo nuko ugasanga utemesheje amazu, ruhurura. Nko kujyana abana ku ishuli bakavuga ngo ntukoze! Urabona abana guterera uyu musozi bikabagora nuko nyine tukadindira mu iterambere. Biratubangamira kuko bituma tutabona imodoka ziducyura tuvuye I Nyamirambo ngo tujye iwacu I Mwendo.”

“Kugira ngo abayobozi badusure , kuko udakoze, ntabwo badusura neza kuko n’iyo badusuye bagomba kuzenguruka bakanyura I Karama kandi bakagombye kunyura mu Mudugudu wacu.”

NTIRENGANYA Emma Claudine; Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko ari igikorwa nk’iki gisaba igihe kinini ndetse n’ingengo y’imari ariko gahunda ari ugukora imihanda yose yaba ifite ikibazo.

Yagize ati: “mu minsi ishize twigeze kuwukoraho kandi nawo tugomba gukomeza kuwusigasira nk’umuhanda ugana ahantu hari ubukerarugendo, kimwe n’ahandi hari imihanda ariko tutarabaasha kubonera ingengo y’imari yo gushyiramo kaburimbo. Imihanda yose tugerageza kuyisigasira, tukongera tukayikora neza mugihe yaba yangiritse.”

Leta y’u Rwanda ikomeje imirimo yo gusana no kubaka imihanda ndetse na rond-point hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Ni ibikorwaremezo kandi byitezweho guhindura isura y'Umujyi wa Kigali no kugabanya umuvundo w'imodoka.

@ INGABIRE Gina/ Isango Star-Kigali.

 Jan 30, 2025 - 15:17