
Umuhungu wa Mouammar Kadhafi wari afungiye muri Liban yarekuwe nyuma y'imyaka 10
Oct 17, 2025 - 17:12
Urukiko rwo muri Liban rwatangaje kuri uyu wa Gatanu, ku ya 17 Ukwakira (10) 2025, ko Hannibal Kadhafi, umuhungu wa nyakwigendera Mouammar Kadhafi wayoboye Libya, yarekuwe nyuma y’imyaka 10 afunze, ariko asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 11 z’amadolari.
kwamamaza
Hannibal Kadhafi yari amaze imyaka 10 afunzwe ataburanye, akurikiranyweho guhisha amakuru ku ibura rya Imam Moussa Sadr, umuyobozi w’idini ry’Abashiite waburiwe irengero muri Libya muri 1978. Icyo gihe Hannibal yari afite imyaka itatu gusa.
Abamwunganira bavuze ko adashoboye kwishyura iyo ngwate, kuko imitungo ye yose yafatiriwe kimwe n'abagize umuryango we nyuma yo kwicwa kwa se, Mouammar Kadhafi, muri 2011 kugeza magingo aya.Nubwo bimeze bityo, urukiko rwamurekura, bivuze ko yavuye muri gereza.
Icyemezo cyo kumurekura kandi kigaragaza igabanuka ry’imbaraga za politiki za Nabih Berri, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Liban, wari umaze imyaka myinshi atuma Hannibal adafungurwa. Nabir yari umwe mu banyapolitiki bakomeye bo ishyaka Amal ryashinzwe na Imam Moussa Sadr
Hannibal Kadhafi, ufite abana babiri, azwiho kugira ubutunzi, we n’umugore we Aline Skaf, umukinnyi w’amafilime w’umunyelibani. Bombi bagiye bavugwaho kugirira nabi abakozi babo, aho mu 2008 babiri bareze Hannibal mu Busuwisi bamushinja kubakorera iyicarubozo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


