Ukraine –Russia: imfungwa 215 zirimo abasilikari 108 bo mu ruganda rwa Azov barekuwe!

Ibihugu bya Ukraine n’Uburusiya byahererekanyije imfungwa mu buryo butari bwitezwe kandi bunini cyane kuva iyi ntambara yatangira. Nubwo impande zombi zimeranye nabi ubu, mu ijoro ryacyeye, abasirikare 215 ba Ukraine bari bafunzwe n’Uburusiya barimo abari bakuriye batayo yo ku ruganda rwa Azovstal barekuwe.

kwamamaza

Ukraine yaguranye aba basirikari bayo ab’Uburusiya 55 hamwe n’uwahoze ari depite wa Ukraine witwa Viktor Medvedchuk nabo bari bafunzwe n’iki gihugu. 

Abasirikare bari ku ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal muri Mariupol bihagazeho mu gihe cy’icyumweru kugeza bananiwe, abarokotse bafunzwe n’Uburusiya bafatwa nk’intwari muri Ukraine.

Abarekuwe boherejwe muri Turkey, aho bageze bakavugana kuri telefoni n’umukuru w’Igihugu, nk’uko RFI ibitangaza.

Abanyamahanga barenga 10 nabo bafatiwe ku rugamba n’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine nabo barekuwe.

Abo barimo Abongereza batanu, umunya-Maroc umwe, umunya-Suede umwe, umunya-Croatia umwe, n'abanyamerika babiri bahise bajyanwa muri Saudi Arabia nk’ igihugu cyafashije mu bwumvikane kugira ngo barekurwe, mbere y'uko boherezwa mu bihugu byabo.

Igihe uku guhana imfungwa z’intambara cyabereye kiratangaje kuko byabaye nyuma y’amasaha Perezida Vladimir Putin atangaje ko bashaka abandi basirikare bashya bagera ku 300 000 bazoherezwa ku rugamba muri Ukraine ndetse asinya itegeko yavuze ko rije kunganira ibikorwa bya minisiteri y’ingabo, ibi bikaba byateye imyigaragambyo ikomeye mu gihugu.

Byabaye kandi mu gihe hateganyijwe amatora ya referandumu mu duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya azemeza niba twajya ku Burusiya.

Perezida Zelensky wa Ukraine yishimiye amakuru y’uku kugurana imfungwa z’intambara, yagize ati:  “Twiteguye cyane kugurana Medvedchuk zimwe mu ntwari zacu za ‘regiment’ ya Azov. Ariko kuba tubashije kumugurana umubare ungana gutyo ni impamvu yo kuba igihugu cyanywa agacupa, mumbabarire.” 

Viktor Medvedchuk waguranywe n'Uburusiya ni muntu ki?

Viktor Medvedchuk ni umuherwe wari ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Ukraine kandi rishyigikiye Uburusiya rya ‘For Life’. Uyu  umukobwa we yabyawe muri batisimu na Perezida Putin.

Yari afungiye mu rugo rwe mu murwa mukuru Kyiv ariko aza gutoroka nyuma gato y’uko Uburusiya buteye Ukraine ku ya 24 Gashyantare. 

Yaje gufatwa muri Mata(4) ubwo inzego z’umutekano za Ukraine zavugaga ko zaburijemo umugambi w’Uburusiya wo kumuvana mu gihugu, nyuma yo kuba yarashinjwaga n'ubutabera bwa Ukraine ibirego by’ubugambanyi, ibyo Medvedchuk w’imyaka 67 ahakana.

 Sep 22, 2022 - 14:13