
U Rwanda rwohereje mu mahanga toni zirenga 8 100 zinjije miliyari 16,7 Frw mu minsi itanu
Jan 7, 2026 - 19:06
Mu minsi itanu gusa, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bingana na toni 8 113, byinjije asaga miliyari 16,7 Frw. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB) cyasohoye raporo yo kuva tariki ya 29 Ukuboza (12) 2025 kugeza ku ya 02 Mutarama (01) 2026.
kwamamaza
Iyi raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama (01) 2026, igaragaza ko ikawa yoherejwe mu mahanga yari toni 846, yinjije amadolari ya Amerika 5 149 902. Icyayi cyo cyoherejwe ni toni 647, zinjije amadolari ya Amerika 1 849 650.
NAEB yavuze kandi ko ingano zoherejwe mu mahanga zanganaga na toni 413, zinjirije u Rwanda amadolari ya Amerika 350 657.
Ibi bihingwa byoherejwe mu bihugu bitandukanye birimo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Budage n’u Buholandi.
Naho imbuto zoherejwe mu mahanga muri icyo gihe zanganaga na toni 492, zinjirije igihugu amadolari ya Amerika 600 0024. Izi mbuto zoherejwe mu bihugu byo mu Karere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Vietnam.
Indabo zoherejwe mu Bwongereza no mu Buholandi zari toni 16, zinjirije u Rwanda amadolari ya Amerika 91 134.
Ibindi bihingwa birimo ibinyampeke, ibinyamisogwe n’ibinyabijumba byoherejwe byanganaga na toni 5 541, byinjije amadolari ya Amerika 3 226 706.
Naho ku bijyanye n’ibikomoka ku matungo, NAEB yatangaje ko hoherejwe mu mahanga toni 158, zinjirije u Rwanda amadolari ya Amerika 233 803, byoherezwa mu bihugu byo mu Karere no ku mugabane wa Afurika.
@Imvahonsha
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


