U Rwanda rwafashe ingamba zo kurwanya indwara y’ibibembe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kiravuga ko hari ingamba zafashwe mu kurwanya indwara y’ibibembe ikigaragara mu Rwanda. Abarwayi barwaye iyi ndwara n’abayikize bavuga ko ari indwara mbi mu gihe itavuwe vuba kuko ibagiraho ingaruka zirimo no kuba hari abacika ingingo z’umubiri.

kwamamaza

Ibi byatangajwe mu gihe Leta y’u Rwanda isanzwe ifite gahunda yo kurandura indwara zitiraweho uko bikwiye  mu mwaka w’ 2030.

Ubusanzwe Akarere ka bugesera mu ntara y’iburasirazuba ni kamwe mu turere dukunda kurangwamo indwara y’ibibembe, ku buryo mu myaka 10 ishize, abarwayi 29 aribo bivurije 29 ku kigo nderabuzama cya Nzangwa. Ni mu gihe abandi 5 ubu bari gukurikiranwa, nk’uko bitangazwa na Rukundo Pierre Celestin;  umuforomo kuri iki kigo.

Yagize ati: " iyi ndwara yandurira mu mwuka, igaterwa na microbe. Biza ari utubara dutoya tukabanza kumera nk'amaribori, abandi tukabanza kumera nk'ise. Ayo mabara nababwiye ntabwo yo aryana. Uko rigenda rimara igihe bigeraho hahandi riri ntiharyane ku buryo unamutunguye ukahakora ukahanosha atabimenya."

Abarwaye ibibembe bakabikira bavuga uburyo bamenye ko ariyo n’ingaruka byabagiragaho.

Umwe yagize ati: " nari nyafite aha mu mugongo, abaganga nibo bayabonye, ntabwo narinzi ko ayo mabara nyatunze. Irindi ndigira hano ku kirenge. RIriya nararirebaga nkabona nta kibazo kuko ntabwo riryana. Iyo rero iyi ndwara utayimenye neza iguca intoki. Igihe kiragera ugasanga amano yavuyeho, ibiganza byavuyeho...mbese muri make intoki zikihina, iyo zihinye ntizirambuke noneho kuko umubiri uba utakurya , zigenda zihina gake gake noneho ugashiduka zirimo ziracika."

Undi ati: " Njyewe nagiye kubona mbona mfite ibara ariko ndwara twari dutuye mu kirwa cya Mazane. Mu kirwa cya Mazana ni ahantu habashije kwiganza iyo ndwara." 

Abarwayi bari ku miti bavuga ko bafata imiti ivura ibibembe neza ariko ari imiti ica intege cyane mu gihe batabonye ibyo kurya bihagije. Nubwo bimeze bityo ariko, ntibashobora kuyihagarika kubera ingaruka mbi zayo.

Umwe ati: " kanjye kuko yinywa buri bumsi insha intege cyane. Hoya, aho kugira ngo wicwe n'indwara, wagenda ukicwa n'imiti. Iriya ndwara  itugira nabi ikaduhinahina. Data niko yarameze, yari yaracitse intoki n'ibirenge nta byari biriho."

Undi ati: " iyo nyinyweye ndazungera, nkabona no mu maso ndasa n'utabona."

Ikigo cy’igihu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko mu mwaka w'2023-2024, abantu bagaragaweho n’indwara y’ibibembe ari 37 gusa. NSHIMIYIMANA Kizito; Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ubuhumekero muri iki kigo, avuga  ahantu ikunze kugaragara mu Rwanda ndetse agatanga n’inama yo kwihutira kwivuza.

Ati: " Uturere tugaragaramo iyo ndwara twegereye igice cy'u Burundi. Aha dufite uyu mukandara ukwikijwe n'u Burundi, Tanzania ndetse na Congo ( RDC) niho dusanga iyi ndwara yiganje. Ubwo rero uturere twegereye aho, harimo Akarere ka Bugesera, Gisagara, Rusizi niho indwara ikunze kwiganza."

" ingamba ya mbere dufite mu Rwanda, ari nacyo mukwiye kudufashamo, ni ugusuzumwa hakiri kare, ugafata imiti hakiri kare, bikakurinda ubumuga."

Kugira ngo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS,  rigaragaze ko igihugu cyageze ku kugabanya iyi ndwara,hagombye kugaragara nibura munsi y’umurwayi umwe buri mwaka,  byibura mu baturage ibihumbi icumi. U Rwanda rukaba rugeze ku gipimo cya 0.02 mu mwaka.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Feb 3, 2025 - 13:33