
U Rwanda rurahamya ko 2027 ruzaba rwaranduye kanseri y'inkondo y'umura
Feb 4, 2025 - 08:47
Nubwo u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwaranduye burundu kanseri y’inkondo y’umura bitarenze umwaka w’2027, hari abavuga ko ishobora kubangamirwa n’uko kugeza ubu hari bamwe mu bagore bakigaragaza ko impamvu batayisuzumisha ari uko nta n’ubumenyi bayifiteho. Basaba ko babanza kwigishwa ibyayo bakayimenya. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kurandura iyi kanseri bishoboka nk’uko hari izindi ndwara byakunze. Isaba abagore batafashe urukingo rwayo kwitabira kwisuzumisha.
kwamamaza
Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe mu zihitana abagore benshi mu Rwanda, gusa u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwayiranduye burundu mu myaka ibiri iri imbere.
Ashingiye ku zindi ndwara zaranduwe burundu mu Rwanda, Dr Sabin NSANZIMANA; minisitiri w’ubuzima, avuga ko na kanseri y’inkondo y’umura bishoboka.
Yagize ati: “Ubundi niyo kanseri bigaragara ko kuyirandura bishoboka kandi byihuse kuko hari virus yitwa HPV, birazwi ko iri mu bituma iyo kanseri iza. Iyo virus tumaze imyaka irenga 10 tuyitangira urukingo , ni urugendo rudasanzwe rwo kurandura indwara nkuko twabikoze ku ndwara ya Hepatite C bigakunda. Byanakozwe ku zindi program nka virus yavaga ku mubyeyi yanduza umwana.”
Josephine kanyange ni umugore w’imyaka 40, yasanzwemo kanseri y’inkondo y’umura gusa kubw’amahirwe akurikiranwa hakiri kare arakira. Avuga uko byari bimeze ndetse agakangarurira n’abandi bagore kujya bipimisha kuko n’uyisanganwe avurwa agakira.
Yagize ati: “ narariraga! Yambwiye ko mfite kanseri nuko umutima ukajya undya. Iyo bakubwiye ko ufite kanseri wumva ko ubuzima buhagaze! Mu Rwanda hari ubuvuzi buhagije, hari abaganga bakumva kandi bakumva n’abarwayi. Hari chemotherapy, radiotherapy zirahari zose. Ndashishikariza abadamu bafite imyaka 26 no kuzamura kugera kuri 60, niyo waba utarwaye.”
Dr Sabin NSANZIMANA; Minisitiri w’ubuzima, ashishikariza ab’igitsina-gore kwitabira gahunda yo kwisuzumisha iyi kanseri kuko n’uburyo bwo kuyivura mu Rwanda bugenda butera imbere kurushaho.
Ati: “turashishikariza ababyeyi, abakobwa n’abategarugori kugira ngo bazisuzumishe cyane muri iyi gahunda. Hari uturere biri gukorwamo, byaratangiye.”
“Twari dufite ahantu hamwe havurirwa kanseri mu buryo bwaguye ariko ubu turi kubikwiza hose, tunashyiraho ibigo byihariye byo kuvura no gusuzuma kanseri. Ariko igikuru muri byo ni ukuyibona. Akenshi iboneka iyo habayeho uburyo nk’ubu bwo gusuzuma abantu benshi mu buryo rusange.”
Bamwe mu baganiriye na Isango star bavuga ko iyi kanseri bayumva gusa ndetse nta makuru ahagije bayifiteho. Basaba ko bayiganirizwaho bityo bakaba bayipimisha ariko banayizi.
Umwe ati: “kanseri y’inkondo y’umura numva ari nk’ahantu hari urwungano ngogozi cyangwa se ruhurira rushinzwe ikintu runaka. Hari igihe batubwira ngo umuntu yayirwaye nkumva ko hashobora kuba hajeho ibibazo by’agaheri.”
“ bibaye byiza bakajya baza mu Midugudu bakaganiriza abantu kuri ubwo burwayi bw’inkondo y’umura cyangwa se ubundi burwayi bukunze kwibasira aba maman.”
Undi ati: “kanseri y’inkondo y’umura ntabwo nyizi. ndayumva ngo bajya no kuyikingiza. Mba numva ari nk’indwara yahera aho hantu ku nkondo y’umura.”
Kanseri y’inkondo y’umura ni iza kumwanya wa 2 mu zihitana abagore benshi mu Rwanda, kuko abangana na 609 bahitanwa nayo mu gihe 866 bayisangwamo buri mwaka. Iyi kanseri yibasira cyane abari hagati y’imyaka 15 na 44 b’igitsina gore.
Gahunda ya leta y’u Rwanda n’ukuyirandura burundu bitarenze mu mwaka w’2027, mu gihe intego y’ishami ry’umuryango w’ababibumye ryita ku buzima ari ukurandura iyi kanseri bitarenze 2030.
@ Yassini TUYISHIMIRE /Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


