Umva Radio

Serivisi z’Irembo zishobora korohereza abaza i Kigali baje mu bibazo by’indangamuntu

Yanditswe kuya 12-02-2018 saa 09:56' Print

Mu bibazo byinshi wasangaga abaturage bafite,harimo n’ icy’abataye cyangwa bibwe indangamuntu nicyo wasangaga abantu baturutse imihanda yose bahoragaho ku kigo cy’igihugu cy’umushinga w’irangamuntu mu Rwanda.

Kuri ubu iki kigo cyavuze ko izi serivisi zose z’abazanaga impapuro za buri munsi z’ubusabe bushya bw’indangamuntu kubazitaye cyangwa bazibwe zigomba kuvaho abaturage bakabikora bisunze IREMBO gahunda nshya yashyizweho y’ikoranabuhanga mu kugabanya isiragira ry’abaturage.

Bamwe mu batanga izi serivizi z’IREMBO muri Kigali batubwiye ko n’ubwo batangiye iyi gahunda nshya ngo ariko abaturage benshi bigaragara ko batarayimenya neza ngo kuko usanga hagenda haza umuntu umwe.

Muri Kigali ku mirenge imwe n’imwe wasangaga ikoranira hafi n’ikigo cy’irangamuntu mu kwakira impapuro z’ubusabe ku bazikeneye,umwe mu bakozi b’irembo twahasanze yatubwiye ko n’uje ataramenya iyi gahunda bihutira kumwibutsa ko yakoresha serivisi z’irembo ikibazo cye kigakemuka byihuse.

Gahunda yo kwaka indangamuntu zirimo n’izisimbura izatakaye,izibwe cyangwa izahuye n’ibindi bibazo biciye ku ikoranabuhanga ry’irembo irashimangirwa na NIDA, ikigo cy’igihugu cy’umushinga w’irangamuntu.

Aneth Umugwaneza umukozi ushinzwe imenyekanisha muri NIDA yavuze ko icyo bari gukora cyane uburyo bwo gushishikariza abaturage gukoresha serivisi z’irembokuko bifasha abaturage mu kudasiragira basaba indangamuntu.

Gahunda yo kwaka indangamuntu zirimo n’izatakaye biciye ku ikoranabuhanga ry’irembo, umwe mu bakozi b’iyi gahunda yatubwiye ko uwo bakoreye ayibona haciye amezi 2 Iyi gahunda y’uburyo bw’ikoranabuhanga yatangijwe n’ikigo cy’umushinga w ;’irangamuntu mu Rwanda guhera ku itariki ya z’uku kwezi.

Ku ruhande rumwe iyi ni gahunda abaturage bagaragaza nk’ishobora kugira akamaro mu gihe wasangaga urujya n’uruza rw’abantu ku cyicaro gikuru cy’irangamuntu kandi baturutse intara zose z’igihugu, gusa ariko na none bigaterwa n’uko yakomeza kugenda nk’uko babivuga ko nko kuwataye indangamuntu yakurikije ibisabwa ayibona nyuma y’amezi 2.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU