Umva Radio

Umuyobozi mushya wa MONUSCO mu rugamba rwo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro

Yanditswe kuya 12-02-2018 saa 03:57' Print

Itsinda ryahawe inshingano zo kugarura amahoro muri Congo MONUSCO, nk’imwe mu nshingano zaryo, rikomeje gutanga umusanzu waryo mu kumvikanisha abanye congo ku bijyanye no kubahiriza ibiteganywa n’itegekonshinga rya repubulika ya Congo, gushyira mu bikorwa no kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya politike yashyizweho umukono ku taliki 31Ukuboza 2016, asobanura amahame agenga amatora, guhererekanya ubutegetsi mu mahoro no kurushaho kwimakaza amahoro arambye muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ibi ni bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO kuri iki cyumweru taliki 11 Gashyntare 2018, rijyanye no gufata inshingano nshya kwa madame Leila Zerrougui, zo guhagararira umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ndetse na MONUSCO. Nyuma y’uko ahawe izi nshingano muri RDC mu mpera z’umwa ka ushize wa 2017, madame Leila ubwo yageraga I Kinshasa nibwo yatangiye imirimo ye ku mugaragaro, kimwe no kuyobora MONUSCO, itsinda rifite inshingano zo kugarura amahoro muri iki gihugu ryohorejwe na LONU.

Nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga, ngo mu minsi iri imbere biteganyijwe ko madame Zerrougui azitabira inama zizamuhuza n’abategetsi ba Congo kimwe n’izindi zifitanye isano n’imirimo ye kimwe n’abafatanyabikorwa ba LONI muri Congo.
Ni ku bw’uyu muyobozi mushya MONUSCO izanyura ikomeza gushyira mu bikorwa inshngano zayo nk’uko zikubiye mu ngingo /umwanzuro 2348 w’akana gashinzwe abaturage, nk’uko iyi nyandiko ibivuga.

Mu buhanga bwuyu muyobozi mushya wihariye uhagarariye umuryango w’abibumbye muri Congo, Madame Zerrougui niwe muyobozi mukuru wa LONI muri Congo, unafite ububasha ku bikorwa byayo muri iki gihugu.
Uyu mugore wahawe inshingano nshya zo kuyobora MONUSCO, afite inkomoko muri Africa, mu gihugu cya Algeriya

Inkuru ya Ernest MUNYANEZA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU