Umva Radio

UN-Abana 300000 bari mu bikorwa by’intambara ku isi. RDC, ni kimwe mu bihugu bikoresha abana benshi mu ntambara

Yanditswe kuya 12-02-2018 saa 03:27' Print

Umuryango w’abibumbye uratangaza ko buri mwaka ibihumbi n’ibihumbi by’abana bafatwa n’imitwe yitwaje intwaro bakinjizwa mu bikorwa bya gisirikare n’intambara muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Ikigega cy’umuryango w’abibumbye cyita ku bana UNICEF n’itsinda ry’umuryango w’abibumbye ryashinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu MONUSCO, baramagana ibi bikorwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurengera abana babishorwamo, wizihizwa taliki 12 Gashyantare buri mwaka.

Ibi ni ibyagarutsweho ubwo hasozwaga ibiroro by’iserukiramuco bizwi nka “Amani festival” I Goma, aho inzego zitandukanye zivuga ko umwaka wa 2017 wabaye umwaka w’ibibazo byibasiye abana muri Congo.

Mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru radiookapi cyo muri Congo, Umuyobozi wa MONUSCO I Goma, bwana Daniel Ruiz, yavuze ko ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’umwana byarushijeho kwiyongera muri 2017. Mu magambo ye yavuze ati :”Umwaka wose wa 2017, ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’abana byarushijeho kwiyongera. Habaruwe ibikorwa bibarirwa mu bihumbi 3 883 byahutaje uburenganzira bw’abana. Bivuze ko byiyongereyeho 66% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2016”

Ruiz, avuga ko abana ari bamwe mu bibasiwe cyane, aho bafatwaga bakinjizwa mu gisirikare, abandi bagakoreshwa mu bikorwa by’ubupfumu, mu ntambara, ibikorwa by’ubutasi, gukoreshwa nk’ingabo zikingira abandi kimwe n’ibikorwa byo gusambanywa ku gahato.

UNICEF yo ivuga ko 30% by’abagize imitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu ari abana, kandi b’ibitsina byombi, bityo uyu muryango ukaba uhamagarira iyi mitwe kurekura abo bana yifashisha mu bikorwa by’intambara.

Thierry Dentice, ni umuyobozi muri UNICEF, aravuga ati :“Ndahamagarira nkomeje imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu,kurekura abana bose bakoresha muri ibi bikorwa. Kwinjiza no gukoresha umwana mu mitwe yitwaje intwaro ni ihohotera rikabije ry’uburenganzira bw’umwana.”

Iyi miryango kandi irakora ubuvugizi bugamije guhagarika ibikorwa ibyo aribyo byose byo kwinjiza no gukoresha abana ibikorwa bya gisirikare, ndetse n’ababikora bagashyikirizwa ubutabera.

Muri 2017, imitwe yitwara gisirikare ikorera muri Congo yashyizwe na LONU ku rutonde rw’imitwe yinjiza ikanakoresha abana ibikorwa by’intambara mu bihe by’ubushyamire bwitwaje intwaro. Iyi miryango ikavuga ko nihashyirwamo imbaraga ku mpande z’iyi mitwe, ibarirwa mu 137 ikorera muri Congo, nk’uko bitangazwa na MONUSCO, ikarekera aho kwiyongera, hakwiye kubaho kumvishwa ingaruka zo kwinjiza no kwandika abana mu bikorwa by’intambara.
Kuri uyu munsi muri iki gihugu, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bigamije kurengera abana bagizwe abasirikare ku ngufu.

“Muhagarike kwanjiza abana, n’abarimo mubarekure”
Iyi ni insanganyamatsiko y’uyu mwaka, ikangurira abo aribo bose bashora abana mu bikorwa by’intambara kubarekura no kurekera aho kwinjizamo abandi. Itsinda ryahawe ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, riravuga ko kugeza n’aka kanya abana bakomeje kwandikwa no kwinjizwa muri bene ibi bikorwa, haba ku bushake cyangwa ku gahato, kandi barwana intambara z’abantu bakuze hirya no hino ku isi, kabone n’ubwo hakorwa ubukangurambaga bwinshi bisa n’aho nta musaruro munini butanga.

Umuryango w’abibumbye LONU,kuri uyu munsi urabarura abana hafi ibihumbi 300 bari mu bikorwa by’intambara hirya no hino ku isi. Bamwe bakoreshwa nk’abarwanyi, abandi bakikorezwa imizigo y’ibyo kurya n’intwaro, mu gihe abandi bakoreshwa nk’abacakara b’ibikorwa by’ubusambanyi. Bamwe binjizwa ku gahato abandi bakarererwa muri ibi bikorwa bakabikuriramo, ngo hari n’ababyinjiramo bahunga ubukene mu miryango yabo, gufatwa nabi, ivangura n’ibindi.

Inkuru ya Ernest MUNYANEZA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU