Umva Radio

Irak : Human Rights Watch irashinja ibyaha by’intambara abashinzwe umutekano bo mu bwoko bw’aba kurdes.

Yanditswe kuya 10-02-2018 saa 01:17' Print

Muri raporo yashyize ahagaragara, Human Rights Watch ivuga ko igipolisi cy’aba ba Kurdes bo mu gihugu cya Iraq bishe amagana n’amagana y’imfungwa bakekwagaho kuba bakorana n’umutwe wa Etat Islamic mu mpera z’impeshyi ya 2017.

Ni imfungwa zafashwe zinafungwa n’inzego zishinzwe umutekano z’aba kurdes muri Iraq, mu bitero bya nyuma izi mpamnde zombie zashyamiraniyemo ahitwa Tal Afar, mu majyaruguru ya Irak. HRW yakusanyije ubuhamya bibihamya, bityo inabiheraho isaba leta y’aba Kurdes gutangiza iperereza byihuse.

Ni ubwicanyi HRW ivuga ko bwabaye hagati ya taliki 28 Kanama na taliki 3Nzeri 2017. Uyu muryango, uvuga ko amagana y’abari barafashwe bishwe mu buryo butandukanye, bikozwe n’igipolisi cy’aba Kurdes.

Umwe mu batanga ubuhamya kuri ibi, ni uwitwa Belkis Wille, wabyibneye n’amaso ye. Uyu Belkis, anavuga ko yiboneye ibyobo aba bantu bagiye bajugunywamo mu buryo bwa rusange. Mu buhamya bwe aravuga ati :”Buri joro, bafataga itsinda ry’imfungwa, hanyuma bakabajyana muri ako gace(aho bicirwaga) kagaragaramo urusisisro rumwe gusa, hanyuma aho niho babiciraga bose.”

radio mpuzamhanga y’abafaransa, rfi yatangaje iyi nkuru, ivuga ko bamwe muri izi mfungwa bicishwaga amasasu, mu gihe abandi bafungiranwaga mu bimodoka binini (Camions) bifite ubukonje bukabije, bakamaramo igihe kugeza bishwe n’ubukonje cyangwa kubura umwuka wo guhumeka. HRW igaragaza amafoto n’ubuhamya byakusanyijwe n’n’umwe mu bahoze mu gisirikare cy’aba Kurdes.

Belkis, avuga ko kugeza aka kanya akarengane gakorwa n’umutwe wa Etat islamik, bisa n’aho kageze aho kadashobora kugira uburyo kagenzurwa. Mu magambo ye nanone ati :” Imiryango myinshi yambwiye ko abafasha babo nta sano na nto bigeze bagirana n’uyu mutwe w’intagondwa, ahubwo ngo bafashwe gusa kuko bari muri ako gace. Biragoye kumenya niba koko abishwe bose ari abari bafitanye isano n’intagondwa za Etat islamik cyangwa barabeshyerwaga.”

Human Rights Watch irasaba ubutegetsi bw’aba Kurdes gutangira iperereza ryihuse, mu rwego rwo kumenya uburemere bw’iki kibazo no kugeza mu butabera ababigizemo uruhare. Gusa ku ruhande rw’aba Kurdes, umuyobozi wabo wabajijwe na HRW ibirebana n’iki kibazo yabihakanye yivuye inyuma.

Inkuru ya Ernest MUNYANEZA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU