Umva Radio

Minisiteri y’iterambere ry’umuryango irasaba amadini n’amatorero kwimakaza imibanire myiza y’abashakanye

Yanditswe kuya 12-02-2018 saa 09:39' Print

Mu Rwanda hari imyumvire mu madini ivuga ivuga ko umusore n’umukobwa basambanye baba batagomba gusezerana imbere y’Imana ngo kuko ibyo Imana itabyemera gusa minisiteri y’iterambere ry’umuryango yo ntiyemeranywa n’iyi myumvire y’amadini amwe n’amwe afite itegeko nk’iryo.

Iki ni igitekerezo benshi mubakiristo b’amadini atandukanye bahuriraho, aho bavuga ko amadini yabo atemerewe gusezeranya umusore n’inkumi imbere y’Imana. ibi bavuga ko byaba ari ukunyuranya n’amategeko agenga imyemerere yabo kuburyo badatinya kuvuga ko bibaye byaba ari amahano.

kuri iki kibazo bamwe mubayobozi b’amadini n’amatorero yo murwanda, bavuga ko ibi bigamije guca ingeso y’ubusambanyi murubyiruko. gusa ariko amadini ya gikirisito yose siko aziririza iki gikorwa kuko hari abashyingira abakobwa batwite ariko ngo bakagira imwe mumigenzo batemererwa kuburyo byorohera usanzwe azi uko bikorwa kuvumbura ko abashyingiwe basambanye.

Gusa ariko ngo murwego rwo gukumira ibi bibazo, aba banyamadini babwiye Isango Star ko ngo bagiye kujya begereza abaturage ijambo ry’Imana bakajya babasanga mungo zabo.

Naho minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango iravuga ko kuba umusore n’inkumi batasezerana murusengero bitewe n’uko bashinjwa ubusambanyi, ngo ntacyo byaba bitwaye mugihe baba barasezeranye imbere y’amategeko y’igihugu. gusa bagasaba ko aya madini n’amatorero yagira uruhare mukwimakaza imibanire myiza y’abashakanye kuko ngo bafite amahirwe yo kuba bahura n’abaturage b’ingeri zitandukanye.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU