Umva Radio

Abimukira muri Israel barasaba perezida KAGAME Paul uyoboye umuryango w’ubumwe bwa Africa kubafasha.

Yanditswe kuya 9-02-2018 saa 05:19' Print

Amahitamo ni abiri ku bimukira bari muri Israel : Gufatwa bugwate by’iteka mu majyepfo ya Israel, cyangwa gusibizwa mu bihugu bakomokamo hirya no hino muri Africa nka Sudan, Nigeria n’ahandi, aho bavuye bahunze ibibazo bitandukanye.

Awdalla w’imyaka 29, ni umwe mu basubijwe iwabo muri Sudan. Leta ya Israel yamuhaye amahirwe ya 3- inzira y’indege yekeza mu gihugu cya Uganda, n’imperekeza y’amafaranga ibihumbi 3500 by’amadolari ya amerika ariko yemera kugenda atabyishimiye. Awdalla yahawe ibyangombwa by’inzira mu ndege I Tel Avive. Kugeza ubwo, yari amaze kurambirwa ubuzima yanyuzemo bwose, aza gusinzira. Yakangutse asanga ari mu gihugu cya Sudan, mu murwa mukuru Khartoum mu buryo atigeze amenya.

Ubushake bwe bwo kuva muri Israel ntibwagenze neza, mu gihe abandi basangiye ibibazo bari batangiye imyigaragambyo yamagana ibyemezo bya leta ya Israel byo kubirukana ku ngufu ku butaka bwayo kandi ari impunzi, iberekeza mu bihugu bya Africa bahunze.

Kuwa gatatu taliki 7 Gashyantare 2018, ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira bari mu myigaragambyo imbere ya ambasade y’u Rwanda I Tel Aviv, ku ntero rusange bavuga ko batishimiye koherezwa mu bindi bihugu ngo kuko atari abicanyi ahubwo ko ari impunzi, nk’uko ibiro ntaramakuru by’abongereza b’ibitangaza.

Iyi ni imyigaragambyo yari inateganyijwe I Londres, New York, Paris, Berlin, Toronto n’ahandi mu mijyi itandukanye hirya no hino ku isi, igaije kwamagana icyemezo cya Israel cyo kohereza aba bimukira mu bihugu bya Africa bikiri mu nzira y’amajyambere, nka Uganda n’u Rwanda. Abatemera kuva kuri ubu butaka, ngo bazafungwa ubuzima bwabo bwose muri Israel. Aljazeera ivuga ko iyi myigaragambyo yaberaga imbere ya amasade z’u Rwanda mu mijyi itandukanye kuri uwo munsi.

Aba bose, basabaga perezida w’u Rwanda KAGAME Paul kugira icyo akora. Mu tangazo batanze, uwari uyoboye imyigaragambyo yaravuze ati :”abigaragambya barasaba perezida w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Africa yunze ubumwe, Paul Kagame kutitabira umugambi wa minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Ntanyahu, wo kwirukana aba baturage muri Israel.”

Ibihumbi n’ibihumbi bamaze gusubizwa iwabo
Awdalla w’imyaka 29 ufite inkomoko mu gihugu cya Sudan mu ntara ya Darfur, yabaye muri Israel mu gihe cy’imyaka hafi 5 kuva muri 2014 mbere y’uko agarurwa. Yavugaga ko yari yizeye ko Israel imubeshya aho indege imwerekeje, muri Uganda. Yemeza ko bamubeshyaga. Akigera muri Sudan, ubwoba bwari bwose bwo gufungwa, gukorerwa ibikorwa mbabazamubiri n’ibindi, ndetse agahorana n’impungenge z’uburyo ibyo byose azabirokoka.

Kugeza ubu birabujijwe gukandagira no kunyura ku butaka bwa Israel ufite inkomoko muri Sudan, kuko Sudan ntiyemera Israel, kand nta n’umubano wa diplomasi izi mpande zombi zifitanye, cyane cyane Sudan I Tel aviv.
Umuturage uvuye muri Israel akagera muri sudan, yakirizwa ibibazo n’ubutegetsi bw’igihugu cye, hanyuma hagira ibimenyetso bigaragaza ko hari igihe yamazeyo, bikaba byamuviramo gufungwa by’igihe runaka kugeza byemejwe ko atari mu barwanya ubutegetsi.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko kugeza ubu nta mibare ifatika iratangazwa, ariko Awdalla ni umwe mu biyunze ku bandi banyafurica babarirwa mu bihumbi 4 (4000) bashakaga ubuhungiro n’inzira zigana I burayi aho bakeka ko ubuzima bwabo bwarushaho kuba bwiza, bategereje gufungwa cyangwa bamaze gusinyana na leta ya Israel, kuva muri 2013, amasezerano yo koherezwa mu bihugu bya Africa bikiri mu nzira y’amajyambere. Ibi bihugu byakunze kuvugwa ko bizoherezwamo aba bimukira ni u Rwanda na Uganda, nk’uko byigeze gutangazwa n’ibitangazamakuru bya Israel.

Kugeza ubu abaturage babarirwa mu bihumbi 27 (27000) bakomoka mu gihugu cya Eritereya n’ibihumbi 7700 bakomoka muri Sudan bari muri Israel nk’uko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye, binyuze mu shami ryawo ryita ku mpunzi-UNHCR.
Muri iki cyumweru leta ya Israel yatanze integuza y’uko igiye kohereza abandi bimukira ibihumbi 20 (20000) b’igitsina gabo, kugeza ubu bahawe iminsi 60 yo kuba bavuye ku butaka bwa Israel bitaba ibyo bagafungwa by’iteka.

Hari igitangazamakuru cyitwa haaretz (haarets newspaper)cyavuze ko aba bimukira bafite amahitamo yo kuba bajyanwa mu Rwanda cyangwa bagasubira iwabo. Leta y’u Rwanda iherutse kuvuga ko nta masezerano y’ibanga arebana no kwakira aba bimukira yigeze igirana na Israel.

Itsinda rireberera uburenganzirwa bwa muntu muri Israel, mu buhamya ryakiriye bw’umunye eritereya Dawit, yavugaga ko ubuyobozi bwa Israel bwamusinyishije amasezerano y’ubushake bwe bwo kujya mu Rwanda yari afite umutwe uvuga uti “Ndashaka kujya mu Rwanda” “I want to go to Rwanda.” Dawat yavuze ko adashaka kuyasinya, avuga azagenda kuko atagishaka kuguma ku butaka bwa Israel, bamutegeka kubikora-gusinya.

Awdalla, yabaye mu gihugu cya Libiya na misiri mbere yo kwambuka imipaka yinjira ku butaka bwa Israel, anyuze mu butayu bwa Siani muri 2009. Akihagera yahitiye mu buroko, azagufungurwa nyuma y’amezi 8.

Inkuru ya Ernest MUNYANEZA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU