Umva Radio

Amnisty international iramagana ihohoterwa leta ya Myanmar ikomeje gukorera aba Rohingya

Yanditswe kuya 9-02-2018 saa 03:30' Print

Ibimenyetso simusiga by’ivangura n’iyicarubozo bigikomeje ku baturage b’aba Rohingya. Kwicishwa inzara no gushimutwa birakomeje.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu “amnesty international” uravuga ko igisiriker cya Myanmar gikomeje urugamba rwo kwicisha inzara aba rohingya mu majyaruguru ya Rakhine. Ni ibikorwa uyu muryango uvuga ko nta kimenyetso cy’uko bishobora guhagarara vuba, kuko kugeza ubu igisirikare gikomeje gukora ibikorwa bituma abaturage bahunga umunsi ku munsi.

Mu kwezi kwa mbere 2018, amnesty yavuganye n’aba Rohingya 19 ubwo bari bakigera ku butaka bwa Bangladesh bahunga, barimo abagabo n’abagore, bemeza banatanga ishusho y’uburyo bakomeje kwicishwa inzara, abandi bagashimutwa, mu gihe abandi imitungo yabo isahurwa bityo bigatuma bahunga ku bwinshi.
Inzego z’ubutabazi bw’ibanze zasohoye inyandiko zigaragaza ibihumbi n’ibihumbi by’aba Rohingya bahungiye ku butaka bwa Bangladesh mu mezi y’ukwa 12 n’ukwa 1 kandi na n’ubu abantu baracyambuka imipaka ya Bangladesh ku bwinshi umunsi ku munsi.
Mathew Wells, inzobere akaba n’umujyanama mu gukemura amakimbirane muri amnesty international, avuga ko leta ya Myanmar ikomeje guhakana ibiri kubera muri iki gihugu. Mu magambo ye ati :” Yitwikiriye uguhakana kwa leta kimwe n’ibinyoma byayo no kwangira abakora abushakashatsi n’ubucukumbuzi kuri iki kibazo, leta ya Myanmar ikomeje gukora ibikorwa byibasiye inyokomuntu.”

Amnisty iravuga ko iyi leta ikomeje kwifashisha igisirikare n’uburyo butandukanye igahonyora rwihishwa uburenganzira bwa muntu, yirukana abaturage bagahungira mu bihugu by’amahanga, ari nabyo biri gukorerwa aba Rohingya bose basigaye muri iki gihugu. Uyu muryango ukaba uvuga ko imiryango mpuzamahanga n’itagira icyo ikora kuri iki kibazo, iri honyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ridashobora guhagarara, ahubwo rizarushaho kwiyongera.

Aka karengane ngo bisa n’aho kagamije gutuma nta muturage w’umu Rohingya uva muri Rakhine ku bihumbi n’ibihumbi by’aba Rohingya bayirimo. Iri hohoterwa rikorerwa aba Rohingya, rimaze gutuma abasaga ibihumbi 680 bambuka imipaka bahungira mu gihugu cya Bangladesh kuva mu kwezi kwa 8-2017.
Taliki 25 Nyakanga 2017, igisirikare cya Myanmar cyakoze umukwabo ku ba rohingya bo muri leta ya Rakhine, nyuma y’aho umutwe w’abarwanyi wa “Arakan Rohingya salvation-ARSA” wari umaze gutana mu mitwe n’ingabo 30 za leta. Bimwe mu byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe na leta, birimo ubwicanyi bwakorewe abagore, abagabo, abana ; gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, kumeneshwa birukanwa ku butaka bw’igihugu cyabo ndetse no gutwika insisiro ku buryo bwateguwe na leta.
Abari kugera muri Bangladesh muri iyi minsi ni ababaye muri ibi byose bakabasha kubirokoka, bahagumye bagamije kurinda imitungo yabo banagerageza kurwana ku burenganzira bwabo bwo gutura no kuba ku butaka bavukiyeho.
Kwicishwa inzara

Impunzi nshya ziri kugera ku butaka bwa Bangladesh zabwiye amnesty international ko aka karengane gakomeje kwiyongera noneho bigeze aho batizeye ko byahagarara, ndetse nta no kwirwaho abaturage bagifite, kuko ubu bari koherezwa kwiyunga ku bandi mu buhungiro mu gihugu gituranyi cya Bangladesh.

Abahunga bose, bashinja leta ya Myanmar n’ubuyobozi bwayo gufata ibyemezo biganisha ku kwicisha inzara abaturage bakiri kuri ubu butaka, bateza ibura ry’ibiribwa ku buryo butuma abaturage bahunga ku bwinshi. Abagera muri Bangladesh bavuga ko ibi byatangiye ubwo leta, ibinyujije mu gisirikare cyayo, yamburaga abaturage uruhare n’uburenganzira ku muceri bihingiye mu bihe by’isarura, hari mu kwezi kwa 11 n’ukwa 12 umwaka ushize. Ubuyobozi bw’igisirikare cya Myanmar bwagiye bukora cyangwa bugashyigikira ibikorwa by’ubusahuzi bw’imitungo y’aba Rohingya nk’amatungo, ahandi bagatwika amaduka, ahandi bakabuza abaturage kuyinjiramo. Ibi byose nibyo byangije bikomeye ubuzima bw’aba baturage, bityo bibaviramo kwinjira mu nzira ibaganisha ku nzara, kubera ibura ry’ibiribwa. Ibi nanone byaje guhumira ku mirari, ubwo leta ya Myanmar yarushagaho gukaza ingamba zigamije kwicisha aba baturage inzara, aho banakumiriye imiryango iyo ariyo yose itanga ubufasha kwinjira ku butaka bwa Rakhine.

benshi mu baturage bati : “Noneno ntitukibasha kubona ibyo kurya, niyo mpamvu twahunze.”
Gushimuta no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu
Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, amnesty international uherutse gutangaza ibikorwa 3 by’ubugizi bwa nabi bwo gushimuta no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, abasirikare binjiye ku ngufu mu nsisiro za Hpoe Khaung Chaung na Buthidaung, uko bagendaga mu nsisiro, Hasina w’imyaka 25 avuga ko basabye nyirarume kubaha umwishwa we w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Samuda. Kuva ubwo, uwo muryango ntiwigeze wongera kubona uwo mwana ukundi. Uko iminsi igenda ishira, niko ibikorwa byo gufata ku ngufu no gusambanya abagore n’abakobwa birushaho kugenda bifata indi ntera.

Inkuru ya Ernest Munyaneza

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU