Umva Radio

UN-South Sudan : Abana basaga 300 bari barashowe mu bikorwa by’intambara barekuwe.

Yanditswe kuya 9-02-2018 saa 03:16' Print

Sudan y’epfo : Umuryango w’abibumbye watangaje ko abana basaga 300 bari barashowe mu bikorwa bya gisirikare barekuwe n’amatsinda y’abarwanyi muri Sudan y’epfo.

Ni abana 311, barimo abakobwa 87 bari barafashwe bashorwa mu bikorwa by’intambara, arko kuri ubu barekuwe baranitegura kongera gusubizwa mu buzima busanzwe mu miryango yabo, nk’uko bitangazwa na UAMISS, ingabo z’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu.

Davis Shearer ukuriye itsinda ryashinzwe ubu butumwa, yavuze ko abana badakwiye kwikorezwa intwaro cyangwa ngo bashorwe mu bikorwa by’ubwicanyi. Ahubwo Shearer, avuga ko abana bakabaye bakina, biga n’ibindi.
Mu magambo ye aravuga ati :”Abana ntibakwye kwikorezwa imbunda cyangwa ngo bice, ahubwo bakagombye kuba biga, bakina, binezeza n’inshuti zabo, bakwiye kurindwa ndetse bakitabwaho n’abakuze babareberera.”

Uku kurekurwa kw’aba bana, byabereye mu mujyi wa Yambio. Umuryango w’abibumbye uravuga ko iyi ariyo nshuro ya mbere abagore barekuwe ku bwinshi mu bikorwa by’intambara muri iki gihugu cyashegeshwe n’intambara. Shearer, avuga ko ari ibihe bahuriyemo n’amabi menshi, ati :” baba babayeho bababazwa, ndetse banafatwa ku ngufu.”

Aba barekuwe bagiye guhabwa ubufasha bwose bushoboka kugira ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe mu miryango yabo, isabwa kubaha ikaze no kbakira neza birinda kubaheza.
Ubushakashatsi bwakozwe na UNMISS, bugaragaza ko inyeshyamba zo muri Sudan y’epfo(the South Sudan Liberation Movement) zinjije abana 563 mu bikorwa bya gisirikare n’intambara, aho ababarirwa mu 137 bari barinjijwe mu gisrikare cya Sudan cyitwa “Sudan People’s Liberation Army” cyangwa SPLA, mu magambo ahinnye.

Imvururu muri ibi bice

Sudan y’epfo yavutse mu byizere n’ibyishimo by’inshi mu murwa mukuru ku taliki 9 Nyakanga 2011, nyuma yo guhabwa ubwigenge ikitandukanya na Sudan, binyuze muri kamarampaka yatowe hafi 100% n’abenegihugu.
Gusa ibi ntibyaje kugenda uko byari byitezwe, kuko ibintu aho kujya mu buryo byarushijeho gusubira irudubi. Ugucikamo ibice kwa Sudan, yabaye intangiriro y’inzira igana mu mvururu n’umwiryane mu gihugu muri 2013, nyuma y’uko Perezida Salva Kiir yashinjaga mugenzi we utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe Riek Machar, wari usanzwe amwungirije akaza kumwirukana, amushinja kumugambanira agamije guhirika ubutegetsi no guteza imvururi mu baturage.

Imibare itangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryitwa ku bana UNICEF, ritangaza ko izi mpande zombie n’ubwo zihanganye, zinifashisha abana mu ntambara.
Iki gihugu cyagiye kirangwa no kugerageza gukemura ibibazo bifite, ariko ibiganiro by’amahoro byageragejwe byose ntibyakunze. Muri 2015, impande zombie zashyize umukono ku masezerano y’amahoro ariko biba iby’ubusa, ahubwo intambara zirushaho gufata indi ntera. Kugeza ubu, izi ntambara z’urudaca zimaze guhitana ibihumbi n’ibihumbi by’abenegihugu no gukura mu byabo abatari bake, aho abasaga ¼ cy’abaturage basaga miliyoni 12 bose bakuwe mu byabo, ubu babayeho ubuzima bw’ubuhunzi.

Naho umuryango w’abibumbye, wo uvuga ko miliyoni 6, ni ukuvuga ½ cy’igihugu babayeho mu buzima bukeneye ubufasha, naho abasaga miliyoni 1.2 bashobora kwicwa n’inzara igihe haba ntagikozwe.

Inkuru ya Ernest Munyaneza

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU