Umva Radio

RBC iraburira abantu kwisuzumisha indwara zitandura harimo na Cancer mbere y’igihe

Yanditswe kuya 5-02-2018 saa 12:24' Print

Mu Rwanda ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kiravuga ko ku muturage kumara nibura umwaka wose utarabonana na muganga ngo nibura amukorere isuzuma ry’uko ahagaze,ngo iki ubwacyo ari ikibazo ibi bakabivuga bashingira ku muvuduko w’indwara zitandura, ni ukuvuga izirimo nka cancer, diabete,umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, umwijima hamwe n’izindi zose batanga igisa n’impuruza ko zizahaza kandi zigoye n’ubuvuzi igihe zibonetse zarengeranye.

Gusa ariko, abaturage bo bakangurirwa kwisuzumisha mbere baravuga ko batajya baha agaciro ko kwisuzumisha mbere ngo umenye uko uhagaze ngo ahubwo ibi babikora ari uko bumvise hari uburibwe bumva mu mubiri wabo.

RBC,ikigo cy’igihugu mu Rwanda gishinzwe ubuzima kiravuga ko gishingiye ku buremere izi ndwara usanga zizahaza abazifite nibura ntawagakwiye kumara umwaka muganga atazi ubuzima bwe.Bwana Uwinkindi Francois umuganga ukuriye ishami rya canseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima yavuze ko ubundi umuntu aba agomba kujya kwa muganga akamenya mbere uko ahagaze indwara itaragaragara ngo usange yaramurenze akomeza avuga ko hakenewe ubukangurambaga kuri aba baturage kugirango bahe agaciro igikorwa cyo kwisuzumisha ushaka kumenya uko uhagaze utarahura n’indwara.

Kugeza ubu imibare mpuzamahanga y’abantu bicwa n’indwara ya kanseri yerekana ko basigaye baruta kure iy’abicwa n’indwara nka Sida, igituntu n’izindi.Mu Rwanda ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima bavuga ko nka kanseri igaraga cyane ari iyibasira amabere hamwe n’inkondo y’umura.

Imibare y’umwaka ushize y’ikigo cy’igihugu mu Rwanda ku ndwara rusange zitandura zirimo kanseri, umuvuduko ukabije w’amaraso, umubyihuko ukabije, umwijima, umutima , diyabete n’izindi , ko mu bantu bajya kwivuza ugasanga zarabarenze 20% na 25% zibatwara ubuzima gusa abaturage bo baravuga ko ubuvuzi kuri zimwe muri izi ndwara buhenze aha RBC nayo igatanga inama ko izi ndwara zihangayikishije.

Inkuru ya Jerome UWIRAGIYE

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU