Umva Radio

NIRDA iravuga ko igiye gufatanya n’abafite inganda zitunganya impu hagamijwe kuzamura umusaruro w’ibizikomokaho

Yanditswe kuya 5-02-2018 saa 11:49' Print

Gutunganya impu zikabyazwamo inkweto, imikandara ndetse n’ibindi bishobora gusimbura ibyo igihugu gitumiza mu mahanga, ni gahunda ishimangira gahunda yo kwimakaza ibikorerwa imbere mugihugu. Iki ni igikorwa kiri gushyirwamo imbaraga binyuza mu nganda zitandukanye zitunganya izi mpu zashyizwe mubice bitandukanye by’igihugu.

Gusa ariko bamwe mubatangiye gushora imari muri uyu mwuga baravuga ko kubona ibikoresho bikiri ingorabahizi. Madame Germaine Mukashaka, ukuriye ihuriro ry’amakoperative atunganya impu mu gihugu yavuze ko babangamiwe no kuba nta nganda zitunganya impu ziri muri iki gihugu akanavuga ko bigoranye no kubona ibikoresho bifashisha mu gutunganya impu.

Iki ni ikibazo Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku iterambere ry’inganda(NIRDA), kivuga ko gikeneye ubufatanye bw’inzego zose, kugira ngo izi nganda zibashe gutera imbere.Mme Kampeta Sayinzoga, umuyobozi mukuru wa NIRDA yavuze ko akurikije n’uko ubworozi bw’amatungo buteye imbere asanga ari ikibazo gikomeye kubona byibuze mu Rwanda ku mwaka hataboneka impu zigera kubihumbi 100 zitunganijwe, akomeza avuga ko inshingano za NIRDA ari ugutanga ubufasha kugirango abatunganya impu bagire ubumenyi bugezweho bwabafasha gutunganya impu akomeza ababwira ko mu gihe batavuze ibibazo bafite NIRDA itazabona uko yabaha ubwo bufasha ku bumenyi bwo gutunganya impu.

Imibare y’iki kigo iragaragaza ko mu rwanda habarizwa inka miliyoni 1 n’ibihumbi 900, ihene zigera kuri miliyoni 2 ibihumbi 30, n’intama zingana na n’ibihumbi 550. Gusa ariko ibi byose ngo ntibishobora gutanga impu ibihumbi 100 byibuze kumwaka. Raporo y’iki kigo kandi yo mumwaka wa 2017, irerekana ko muri miliyoni 11 n’ibihumbi 700 by’abanyarwanda, umuntu umwe aramutse abonye ibikoresho byose agakora inkweto zirindwi kumunsi, byasaba abakora izi nkweto bagera kubihumbi 9 byonyine ngo bahaze isoko ry’imbere mugihugu. ibi kandi ngo bishobora no gufasha urwanda kungukira ku isoko ryo mukarere rigizwe n’abakenera ibikomoka kumpu basaga miliyoni 150.

Uyu musaruro w’impu ni ikibazo rusange kumugabane wa afrika, kuko uyu mugabane wihariye 20% y’amatungo atanga impu ku isi yose, ariko umusaruro w’ibikomoka kuri izimpu bikorerwa muri Afrika nturenga 14.9%. ibi ngo bigaterwa n’uko abanyafurika bohereza izi mpu kuyindi migabane, bakazajya kubigurayo bibahenze. iki kigo kikavuga ko abanyarwanda bakwiriye gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo izi mpu bazitunganyirize kugira ngo inganda zabo zitere imbere.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU