Umva Radio

U Rwanda rurasabwa kwihutisha amwe mu mategeko mu kubahiriza ibyifuzonama bya UPR

Yanditswe kuya 25-04-2017 saa 04:28' Print

Ihuriro ry’imiryango itari iya leta itanga ubufasha mu by’amategeko iravuga ko leta y’u Rwanda iri ku kigero cyiza mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya UPR, ariko ngo inakwiye kwihutisha gushyiraho amategeko cyane arengera uburenganzira bwa muntu.

Iyi raporo y’ihuriro ry’imiryango itari iya leta, iravuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu rugendo rwo kubahiriza, gukosora no gushyira mu bikorwa imyanzuro ibarirwa muri 50 rwatoranije muri 83 rwari rwahawe n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, mu genzura ngarukagihe rya UPR rigamije kwimakaza uburenganzira bwa muntu. Bimwe mu byakozwe, iri huriro rivuga ko harimo nko gushyiraho no kuvugurura amategeko atandukanye nk’ agenga itangazamakuru n’ibindi leta yemeye guhindura, gusa Andrew KANANGA uyobora iri huriro, anavuga ko hari ibyo basaba leta ko yakwihutisha, nk’amategeko agenga imiryango itari iya leta n’ibindi.

Twagaragaje ko hari ibyo leta yakoze, ariko tunagaragza ko hari amategeko igomba gushyiraho n’ayo igomba kwihutisha. N’ubu hari ayatangiye, hari menshi yemeye kuvugurura, twagiye dutanga ingero zayo, ubu turimo turasaba ko yihutishwa, ndetse hari n’ingamba zimwe na zimwe zikwiye gushyirwaho zijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu. Mwahoze mwumva ibyitwa UPM, kuvugurura amategeko agenga imiryango itari iya leta, kuvugurura amategeko agenga itangzamakuru n’ibindi leta yemeye icyo gihe muri 2015.

Iyi myanzuro 50 igamije iterambere ry’uburenganzira bwa muntu, harimo isaba u Rwanda kongera ingamba zigamije kurengera ubu burenganzira, haba muri politike, imibereho myiza, ubutabera n’ahandi.

Uku kwihutisha imirongo y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, iri huriro rivuga ko binakwiye kugendana n’iyubahirizwa ryayo, kugira ngo bwa burenganzira bwa muntu bwubahirizwe uko bikwiye nk’uko byakomeje bitangazwa na Bwana Andrew KANANGA

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzagaragaza aho rugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byifuzonama mu nama iteganyijwe ku itariki ya 4 Ugushyingo 2020, i Genève mu Busuwisi.

Mu mwaka ushize wa 2017, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yavuze ko kugira ngo ibi byifuzonama bishobore gushyirwa mu bikorwa, buri cyifuzonama bagishyizeho itsinda rigishinzwe kandi ritabihemberwa ribikora nta gihembo.

Ku byifuzonama 50 u Rwanda rwahawe rukanabyemera, minisiteri y’ubutabera yavuze ko 34 bimaze gukorwaho bifatika, nubwo bitari 100%, ikanavuga ko igihe gisigaye gihagije ku buryo byose bizashyirwa mu bikorwa uko leta yabyiyemeje.

Muri 2027, Minisiteri y’ubutabera yavugaga ko ubutaha bateganya gusaba imiryango itari iya Leta kuba ari yo itanga icyerekezo cy’ibyo bashyiramo ingufu, ndetse ikanagenzura aho bigenda n’aho bitagenda neza hashyirwa imbaraga kurushaho.

Inkuru ya Ernest Munyaneza

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU