Umva Radio

Minisiteri y’ubutabera iratunga agatoki abaturage kubwo kudasoma ibijyanye n’amategeko aribyo bituma batanayasobanukirwa.

Yanditswe kuya 2-02-2018 saa 11:47' Print

Mu Rwanda ngo uretse abize amategeko, hanze aha usanga bamwe mubaturage nabo bavuga ko batazi amategeko gusa ngo bashobora kumenya inzira banyuramo igihe bibaye ngombwa ngo itegeko ribarengere.

Aha minisiteri y’ubutabera ikaba iveba aba baturege ko usanga ahanini bashishikarira kumenya amategeko ari uko bagonganye nayo kandi byagakwiye ko hariho ayumusingi bakagambye kuba bazi,Mupenzi Narcisse umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera bwegerejwe abarurage muri iyi minisiteri yavuze ko bitangaje kuba hari abanyarwanda bavugako batarebwa n’ibyo by’amategeko ariko bagira ikibazo kibasaba gukurikiranwa n’itegeko akaba aribwo babikangukira.

Nyuma yo kuvebwa abaturage nabo bavuze ko utaribwa atamenya kurinda, ariko bakavuga ko ngo ibyiza ari uko inzego zibishinzwe zamanuka hasi mumidugudu murwego rwo kuyabasobanurira.

kuri ibi iyi minisiteri yemeranya n’aba baturage ivuga ko yashyizeho urwego rwa Maj mugukemura bimwe muri ibi bibazo by’abaturage birimo no kumenya amtegeko bahura nayo umunsi kuwundi,Mupenzi Narcisse yakomeje avuga ko ari ngombwa ko abaturage bamenya ibijyanye n’amategeko kuko kugenda bayasobanukirwa aribyo bituma ibyaha bimwe na bimwe bigenda bigabanuka yakomeje avuga ko minisiteri y’ubutabera iki kibazo yagishyizemo imbaraga kugirango abaturage bamenye ibijyanye n’amatege.

Mubusanzwe ngo ntawe ugomba kwica itegeko yitwaje ko atarizi,usibye ko ngo ntanugomba kurenganywa kuko adasobanukiwe n’iby’amategeko ariko muri rusange ngo umuturage uwo ariwe wese agomba kugira amategeko amenya byibuza ayo yahura nayo mubuzima bwaburimunsi ibi byose bikaba biri mumpamvu zatumye hashyirwaho urwego rwa maj muturere.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU