Umva Radio

Uburangare bw’uturere burateza abakozi ba VUP inzara.

Yanditswe kuya 2-02-2018 saa 11:11' Print

Abaturage bo mubice bitandukanye by’igihugu, bakora imirimo rusange igamije kuzahura imibereho yabo yabaswe n’ubukene bukabije, aho leta y’u Rwanda yabageneye iyi mirimo izwi nka VUP, mu rwego rwo kubarinda gusabiriza ndetse no gushakira amaramuko muburyo bunyuranije n’amategeko.

Gusa ariko nyuma yo kwizezwa kujya bahemberwa iyi mirimo, mugihe gito kandi kugihe, kugira ngo aba baturage babashe kwiteza imbere, iyo uganiriye nabo benshi muri bo bahuriza ku kibazo cy’uko ayo mafaranga bemerewe batinda kuyabona.

Iki ni ikibazo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifite munshingano guteza imbere imishinga igamije iterambere ry’abaturage, ivuga ko gishingiye kumakosa y’inzego z’ibanze.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko kuba aba baturage batinda kubona amafaranga yabo baba bakoreye ari uburangare bw’uturere tubifite mu nshingano.

Nyuma yo kumenya inkomoko y’iki kibazo gitera abaturage kutishyurwa amafaranga bakoreye muri iyi mirimo, ibi bikabateza inzara ikomeye cyane no kwanduranya n’abahaye amadeni baburiye ubwishyu, iyi minisiteri iremeza ko bitazongera kubaho.

Minisitiri Francis Kaboneka yakomeje avuga ko iki kibazo kigiye gukosorwa kandi ko bitazongera avuga ko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igiye kuzajya ishyira igitutu ku turere kugirango batazakomeza kujya barangarana aba baturage .

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze mumpera z’umwaka ushize yatangaje ko kutishyurira aba abaturage kugihe ari ikibazo gikomeye, kuko ngo 45% ari bonyine bahabwa aya mafaranga ya vup ku gihe naho ubukerererwe buri kuri 55%.

Gusa ariko baravuga ko ibi bibazo bishobora gukemurwa n’uburyo bw’ikoranabuhanga mukwishyura aba baturage, kabone n’ubwo internet nayo ishobora kwifashishwa muri iki gikorwa nayo ikiri ikibazo gikomeye mubice bimwe na bimwe by’icyaro, ari nabyo bituwe na benshi mubakora iyi mirimo ya VUP.

Inkuru ya David Nzabonimpa.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU