Umva Radio

U Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwibuka genoside yakorewe abayahudi.

Yanditswe kuya 31-01-2018 saa 11:46' Print

Kuruyu wa gatatu taliki 31 z’ukwezi kwa mbere mu 2018, ku rwibutso rwa genocide rwa kigali habereye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abayahudi, bakunze kwita HOLOCAUST. Ni mu muhango wahuriyemo ibihugu bitandukanye by’iburayi ndetse n’abanyarwanda baturutse hirya no hino baje kwibuka izi nzirakarengane z’abayahudi.

Ni kunshuro ya gatandatu u Rwanda rwifatanya n’amahanga mu kwibuka inzirakarenane zishwe muri genoside yakorewe abayahudi,Ni kunshuro ya 73 isi yose yibuka izi nzirakarengane.

Kuba u Rwanda rwafashe uyu mwanya rukibuka inzirakarengane zishwe muri genocide yakorewe abayahudi , ngo nuko amateka yiyi genoside ari kimwe nayajenocide yakorewe abatutsi mu 1994 nkuko bivigwa na Jean Damascene GASANABO, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ububikoshakiro kuri genocide.Yagize ati “jenocide yakorewe abayahudi igomba kwibukwa nkuko genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda igomba kwibukwa, kuberako rero abobantu bishwe bose bishwe bazira uko bavutse kimwe nuko mu Rwanda naho abatutsi bishwe bazira uko bavutse “.
Genocide yakorewe abayahudi yabaye hagati y’umwaka wi 1940 ni 1945. Mu gihe k’imyaka 4 abayahudi babarirwa hagati ya miliyoni 5 n’esheshatu nibi bishwe, muri bo miliyoni 1 n’ibihumbi 300 bakaba bari abana.

Inkuru ya Diane UMULISA

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU