Umva Radio

Muri miliyoni zigera kuri 31 z’amadorali leta y’ Ubushinwa yahayemo impano u Rwanda, izigera ku 8 zizakoreshwa mu guha abaturage amazi meza

Yanditswe kuya 31-01-2018 saa 11:32' Print

Hashingiwe ku bibazo birimo n’icy’ibura ry’amazi hamwe na hamwe mu bice bitandukanye by’igihugu ubu Leta y’u Rwanda iravuga ko iki nacyo ari kimwe mu byo ishyize imbere kandi barizeza abanyarwanda ko muri gahunda zitandukanye zatangiye gushyirwa mu bikorwa amazi meza agomba kugera kuri bose,gusa ngo ntabwo byoroshye kuko nabo ubwabo bavuga ko bisaba ingengo y’imari.

Ibinyujije muri Minisiteri yayo y’imari n’igenamigambi leta y’u Rwanda iratangaza ko yakiriye impano ya Leta y’u Bushinwa ingana na miliyoni 31 n’igice z’amadorali y’Amerika,aya mafaranga akaba agomba kujya mu bumenyi ngiro ariko ngo none hakabamo agera kuri miliyoni umunani z’amadorali agomba kuzifashishwa muri gahunda yo gutanga amazi meza mu baturage.

Minisiteri w’imari n’igenamigambi Ambassadeur Gatete Claver uku niko yabwiye abari bitabiriye umuhango wo guhabwa iyo nkunga kuri leta y’u Rwanda “Kuri bi rero kandi tunazirikana ko tugomba kugerwaho n’amazi meza kadi ku gipimo cy’100% mu myaka irindwi iri imbere, ibi biraza kudufasha kubaka imiyoboro y’amazi mu bice by’icyaro.Hari aho amazi agikenewe mu ntara hafi ya zose z’igihugu, umujyi wa Kigali, uburasirazuba cyane cyane, amajyepfo n’uburengerazuba ariko usanga hari amazi make.”

Mu Rwanda kenshi abaturage batuye mu gice cy’uburasirazuba bw’igihugu ni bamwe mu bakunze kugaragaza cyane ikibazo cy’amazi ahanini bitewe n’imiterere.Minisitiri w’imari n’igenamigambi yakomeje avuga no ku kibazo cya Bugesera naho usanga hakiri ikibazo cyo kutaba amazi meza aho yavuze ko uduce twinshi two muri Bugesera tutagira amazi ariko ngo utwo duce twose tukaba twashyizwe ku rutonde rw’ahagomba kugezwa amazi vuba cyane.

Gahunda z’imyaka irindwi ya guverinoma y’u Rwanda ku kibazo cy’amazi ni uko igomba kurangira abafite amazi meza mu Rwanda bageze ku gipimo cy’100%, ni ukuva muri 2014.

Ikuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU