Umva Radio

Abenshi mu baturage baravuga ko badasobanukiwe neza urwego rwa MAJ rwabashyiriweho bagasaba leta kujya ibasobanurira mwene izi gahunda nshya zibashyiriwaho

Yanditswe kuya 29-01-2018 saa 12:50' Print

Hari ubwo bigenda bigaragara ko hariho inzego zegerezwa abaturage cyane izidahura n’ubuzima bwabamwe bwa burimunsi ugasanga rimwe na rimwe ntibazisobankiwe, aha twavuga nk’urwego rw’ubufasha mumategeko rwashyireweho abaturage muturere(MAJ) aho usanga bamwe babyumvise bwa mbere.

Nubwo bamwe baba batabisobanukiwe usanga hari n’abandi nubwo atari benshi baba bagize icyo babiziho,gusa nanone bakanasaba kwegerezwa ibisobanuro.Aba baturage barasaba inzego za leta ko zajya zibasobanurira mu gihe leta ibashyiriyeho gahunda zo kubegereza ibikorwa bibafasha gukemura ibibazo byabo.

Nyuma y’ibi na minisiteri y’ubutabera igaragaza ko iki kibazo cyizwi ndetse cyanakorewe ubushakashatsi uti ese ibi biterwa n’iki ? Iyi minisiteri ivuga ko abenshi batita kuby’amategeko batarahura nayo,gusa ngo hari ingamba zashyizweho,Mupenzi Narcisse umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera bwegerejwe abaturage muri iyi minisiteri yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe na RGB bwerekanye ko abaturage bake cyane aribo bazi MAJ,akomeza avuga ko gahunda bari gushyiramo ingufu ari uko MAJ nayo yajya imanuka igakorera ku mirenge aho kuguma ku Karere gusa.

Uru rwego rwa MAJ rwashyizweho mumwaka wa 2007 murwego rwo gufasha ubutabera kuri bose rukaba rubwira rukanafasha abaturage kuri buri karere aho ruba rugizwe n’abakozi batatu ba minisiteri y’ubutabera, ibingo bikaba byaragabanije imanza zimfabusa munkiko.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU