Umva Radio

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ishami ry’ububanyi n’amahanga muri kaminuza bafitiye icyizere Kagame ko hari cyo azahindura kinini kuri uyu mugabane

Yanditswe kuya 29-01-2018 saa 12:21' Print

Perezida Paul Kagame kuri ubu kuyobora umuryango w’Afrika yunze ubumwe aravuga ko igihe ari iki cyo guhindura byinshi birimo gushira hamwe, Afrika igashyiraho isoko rimwe rihuriweho kandi imbogamizi zose zikiri hagati y’ibihugu zikavanwaho.

Paul Kagame yagize ati "Tumaze igihe kinini mu minsi ishize, twariyubatsemo ikintu ko Afrika ubwayo ari umutwaro, ibi kandi ni imitekerereze imaze imyaka myinshi. Guhindura ibi ntabwo byadutwara n’umwaka ariko bidasabye ikindi gihe kirekire".

Umukuru w’igihugu Paul Kagame aravuga ko uyu mugabane ufite byinshi by’ubukungu ariko ibihugu bigomba gukorana,bikaba bimwe ndetse n’uyu muryango ukagira icyerekezo gihamye kandi kirambye.

Yakomeje avuga ko“Nta gihugu na kimwe cyangwa akarere bashobora kubyigezaho bonyine,tugomba gukora kandi tugashyira hamwe”.

Bitandukanye n’ibi ariko nubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame muri mandat yatorewe nk’umuyobozi w’Africa yunze ubumwe afitiwe icyizere gikomeye na benshi mu gutanga indi sura ku mugabane, bimwe na bimwe mu bihugu by’Africa byakunze kuvugwaho byinshi byerekeranye no kudahuza ku ngingo yo kwihutisha Africa yiyunze. Ni ingingo bamwe bumva agaciro kabyo (Afurika yiyunze) ariko hakaba n’abagenda biguruntege.

Abenshi mu banyeshuri twaganiriye biga ibijyanye n’ishami ry’ububanyi n’amahanga muri kaminuza yigenga ya Kigali(International Relations).

Baravuga ko bashingiye kubyo perezida Kagame yakoze mu Rwanda hari byinshi bigaragara ko azahindura kuri uyu mugabane kuri iyi manda ye y’umwaka agiye kuyobora uyu muryango wa Africa yunze ubumwe,bakomeza bavuga ko nubwo bitoreshye ngo ariko azagerageza gukorana n’abakuru b’ibihugu bagenzi be.

Paul Kagame watorewe kuyobora umuryango w’Afrika yunze ubumwe biteganyijwe ko mandat ye igomba kurangirana n’umwaka w’2019. Muri rusange hari abasesenguzi bagaruka ku ngingo zikomeye z’icyizere gikomeye afitiwe mu kugira ibyo ahindura ariko, zirimo n’ibibazo agomba guhangana nabyo ku mugabane birimo akaduruvayo k’abanyapolitiki barwanira ubutegetsi nk’imwe mu ntandaro z’imvururu ku mugabane.
Abakuru b’ibihugu ubu batangije ibijyanye n’urupapuro rumwe rw’inzira ariko ibihugu bimwe ubu ntabwo birashyira mu bikorwa iyi ngingo.Hari kandi n’ibindi bibazo usanga birimo nk’iterabwoba usanga naryo rirushaho guhindura isura.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU