Umva Radio

Ubu mu Rwanda hagiye gushyirwaho uruganda ruzajya rubyaza umusaruro ibyuma by’ikoranabuhanga byashaje

Yanditswe kuya 26-01-2018 saa 12:53' Print

Hirya no hino mugihugu haracyagaragara ingano iri hejuru y’ibikoresho by’ikoranabuhanga byashaje,bamwe iyo bishaje baravuga ko babirunda ntabwo bitaye ku ngaruka zabyo.

Nyamara,Hari impuguke mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuri ibi bikoresho bishaje zivuga ko bimwe muri byo bishobora guteza ikibazo mu gihe bitabungabunzwe.

Ubwo umunyamakuru wa Isango Star yavuganaga na minisiteri y’ikoranabuhanga mu Rwanda ku bijyanye n’ingamba zikurikirana kuri bene ibi bikoresho, Bwana Jean De Dieu Rurangirwa uyobora iyi minisiteri yavuze ko koko ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bishaje ariko usanga birunze bimwe muri byo hari ibishobora guteza ikibazo.

Minisitiri kandi yavuze ko ubu hari uruganda rwatangiye kujya rugenzura mwene ibi byuma by’ikoranabuhanga byashaje ndetse rufite n’umugambi wo kuba rwajya rutunganya ibyo byuma bigakorwamo n’ibindi byuma.

Minisitiri Vincent Munyeshyaka uyobora minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda iravuga ko uruganda rukusanya ibyuma by’ikoranabuhanga bishaje rwuzuye rutwaye miliyoni y’amadorali.

Baravuga ko umushoramali ugomba gukorana na leta hagomba gushyirwaho amakusanyirizo yegeranya ibi byuma abijyana ku ruganda.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU