Umva Radio

RURA iravuga ko igiye gushyiraho igiciro cyo kugendera kuri moto ibi bibaye mugihe hagiyeho gahunda yo kwishyura moto hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe kuya 26-01-2018 saa 12:35' Print

Ubu ni uburyo buzakoreshwa n’abafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN banakoresha service zo guherrerekanya amafaranga bakoresheje MTN Mobile money. Abashoramari ba siosiyete yazanye iri koranabuhanga bavuga ko rizafasha abaturage kudatakaza igihe bishyura amafaranga y’ingendo bakoze na moto.

Ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda kivuga ko iyi gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga mukwishyura moto yari isanzwe iri munyigo, kandi ngo bazanoza n’ibiciro by’izi ngendo.

Maj. Nyirishema Patrick umuyobozi mukuru wa RURA yavuze ko batari barigeze bashyiraho gahunda yo kugena ibiciro bya moto ngo ariko iyi gahunda yaje igiye kubafasha kuba bashyiraho ibiciro by’abagenda kuri moto.

Naho MTN nk’umufatanyabikorwa mukuru muri iyi gahunda, iremeza ko ntakibazo kizabangamira iri koranabuhanga mukwishyura moto hakoreshejwe Mobile money,Bwana Norman Munyampundu ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN yavuze ko ubu buryo bwo kwishyura bakoresheje message kuri moto ntaho ihuriye na internet ngo kuberako abantu bari bafite impungenge ko mugihe yaba ifite aho ihuriye na internet byajya bigora abantu mu kwishyura.

Rura iremeza ko uyu mwaka uzarangira abamotari bose bo mumujyi wa Kigali bakoresha iri koranabuhanga. Kandi bazakomeza no gukemura ibibazo byose bishobora kuzafaragara muri iyi gahunda.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU