Umva Radio

Kigali hari abaturage bahangayikishijwe n’imbwa z’ibirumbo zizerera mu mihanda ngo kuko bafite impungege z’uko zabarya zikabatera indwara

Yanditswe kuya 26-01-2018 saa 12:22' Print

Bamwe mubaturage bo hirya no hino mumujyi wa Kigali bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imbwa zigaragara mumihanda aho bavuga ko zitagira banyirazo ndetse ko hari bamwe zimaze kurya, iki ni ikibazo ubuyobozi bwa tumwe muduce zitezamo ibibazo buvuga ko buteze imbaraga zo guhashya iki kibazo kuri police ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.

Aba baturage banavuga ko hari igihe bisa nk’aho izimbwa zizanwa kumenwa aha kuko ngo uko bucya ziyoringera bakaba basaba ko bakizwa iki kibazo kubw’umutekano wabo,kumpungenge z’aba baturage kumutekano wabo police y’u Rwanda ivuga ko koko bibaho ariko bigaterwa ahanini n’uburengare bwabanyirazo badashyira mubikorwa amabwiriza agenewe,gusa ngo nyuma y’ababifite munshingano polisi nayo ireba kumutekano w’abasagarirwa nazo.

Sp Hitayezu Emmanuel umuvugizi wa police mu mujyi wa Kigali yakomeje avuga ko Police y’igihugu igerageza gukora ubukangurambaga mu baturage batunze izo mbwa ko bategetswe kuzizirika ndetse bakanazikingiza naho izaba zaturutse ahandi hagashakishwa uburyo zakurwa munzira y’abantu.

Hamwe mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Kigali haboneka iki kibazo gusa ngo hariho amabwiriza agenwa n’inzego mugutunga imbwa aribyo binavamo ko hazamo uburangare kuri banyirazo bityo zikwara mumihanda.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU