Umva Radio

Perezida Donald J Trump yatangaje ko yanejejwe no kuba yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda

Yanditswe kuya 26-01-2018 saa 08:06' Print

Perezida Kagame uri i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi (WEF), yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe, Donald John Trump.

Ibiganiro bya Kagame na Trump byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku mpande zombi nk’aho ku ruhande rw’u Rwanda hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo ; Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi ; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Clare Akamanzi n’abandi.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko we na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiranye ibiganiro byiza ku mikoranire hagati y’impande zombi.

Yavuze ko u Rwanda rwungukiye bikomeye mu bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka myinshi ishize.

Ati “Amerika yashyigikiye ibikorwa by’ubukungu bwacu, mu bucuruzi, ishoramari abakerarugendo baturutse muri Amerika basura u Rwanda.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri rusange ruzakomeza gukorana bya hafi na Amerika hagamijwe iterambere ku mpande zombi.

Naho ku ruhande rwa Trump yabwiye Kagame ko ari iby’agaciro ‘kumugira nk’inshuti’. gusa icyo twababwira ni uko mubyo aba bayobozi baganiriye, nta kintu cyigeze kivugwa ku magambo bivugwa ko yakoreshejwe n’uyu muyobozi wa Amerika agereranya Afurika n’imisarane mugihe abanyafurika benshi bakomeje kugenda basaba ko ubwo Kagame azaba ahuye na Trump baganira no kuri icyo kibazo.

Mu bihe bitandukanye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 56 z’amadolari ya Amerika yo kwifashisha mu bikorwa by’ubuzima by’umwihariko mu kurwanya agakoko gatera Sida.

Hari kandi miliyoni 36 z’amadolari zatanzwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, gusigasira amahoro n’umutekano ; miliyoni 34 z’amadolari zashyizwe mu bikorwa by’uburezi bw’ibanze na 23 z’amadolari zashyizwe mu bijyanye n’ubuvuzi bw’ibanze.

Izindi nzego zashyizwemo amafaranga zirimo ibijyanye no kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura n’ibindi.

Mbere y’uko Trump ajya mu Busuwisi aho yahuriye na Perezida Kagame, Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru yaganiriye na Senateri Inhofe, uzwiho kuvugira Afurika ndetse akaba n’inshuti ya hafi ya Perezida Kagame.

Senateri Inhofe yabwiye Trump ko Kagame ari urugero rw’umuyobozi wa Afurika bashobora gukorana. Avuga ko Kagame na Trump mu gihe cyabo bakoranye bakumva ibintu kimwe, byinshi bishobora guhinduka.

Uyu musenateri w’imyaka 83 abona umubano mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu isura yo kuva ku kubanishwa n’imfashanyo ukajya mu bufatanye bubyara inyungu kuri buri wese. Ibi bikazibanda ku kugirana amasezerano y’ubucuruzi akomeye no kunoza umubano n’abayobozi ba Afurika biteguye gukora.

Nyuma yo gusoza ikiganiro aba baperezida bombi bagiranye Donald Trump yagaragaje ibyishimo yatewe no guhura na Perezida kagame aho yanditse amagambo ku rukuta rwa Twitter ye mu magambo y’icyongereza agira ati"It was an honor to meet with Republic of Rwanda President Paul Kagame this morning in Davos,Switzerland.many great discussions ! #WEF18" (ati byari iby’agaciro guhura na Perezida w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame muri iki gitondo i Davos mu Busuwisi twagiranye ibiganiro bihambaye).

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU