Umva Radio

Abaturage bo mu kagali Kangondo hazwi cyane nu izina rya (Bannyahe ?) ntibavuga rumwe n’akarere ka Gasabo ku gikorwa cyo kubimura aho bari basanzwe batuye

Yanditswe kuya 25-01-2018 saa 12:17' Print

Mu kagali ka Kangondo ya kabili mu murenge wa Kacyiru , hano mu mugi wa Kigali , abaturage barinubira kuba barihafi kwimurwa aho bari basanzwe batuye , barasaba ko bahabwa amafaranga aho kwimurwa ngo batuzwe muyandi mazu , ubwo umunyamakuru wa Isango star yahageraga bamugaragarije zimwe mu mpungenge batewe niyi gahunda yo kubimura bavuga ko batifuza ingurane y’inzu ahubwo bakeneye ingurane y’amafaranga.

abakora ibikorwa by’ubucuruzi nabo ngo basanga nibaramuka bimuwe , bizabagora kongera kubona uko bakomeza ubucuruzi bwabo , bityo ngo amafaranga niyo yabafasha kuguma mu murongo w’ubucuruzi.

Nubwo abaturage bavuga ibyo byose ubuyobozi bwo buvugako buhitamo gahunda yo kubimura bwagendeye ku nyungu abaturage bazagira, Rwamurangwa Stephen Mayor w’Akarere ka Gasabo yavuze ko aba baturage izi nzu bazahabwa bemerewe kuba bazikodesha cyangwa se bakazigurisha mu gihe bumva ko bakeneye amafaranga yo gukomeza gukora ubucuruzi ngo ariko icyo leta idashaka ni uko aba bantu bakomeza kuguma gutura mu kajagali.

Igikorwa cyo kwimura abatuye muri kano gace , kiri muri gahunmda y’umujyi wa Kigali yo gusenya amazu yose yubatse muburyo bw’akajagari hakubakwa mu buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

kwimura aba baturage byatangiye kuvugwa muri nzeri umwaka ushize , aho kugeza ubu umujyi wa Kigali utangaza ko wamaze gukora igenamigambi igisigaye akaba ari ukwishyura aba baturage ndetse no kubimura.

Inkuru ya Bahati Emerance

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU