Umva Radio

Abanyarwanda bamwe birukanywe muri Tanzania baravuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara kubera kutagira icyo bakora.

Yanditswe kuya 25-01-2018 saa 11:33' Print

Imibereho ikomeye cyane kugeza ubwo babuze ibyo kurya, ni ikibazo aba banyarwanda birukanywe muri tanzaniya bahuriraho,bavugako ibiro bitatu by’ibishyimbo na bitanu by’akawunga, ubwabyo bidahagije ibi kandi ngo ni nabyo bagomba gushakamo ibindi bikoresho bakenera,ibi bigatuma babaho basabiriza kuko batagira icyo bakora kugira ngo bibesheho.

Aba baturage bakavuga ko baramutse babonye aho guhinga bishoshobora kugabanya iki kibazo,aba ni abanyarwanda birukanywe muri tanzaniya, banatujwe mumurenge wa jabana ho mukarere ka gasabo bavuga ko nta masambu bafite kandi ngo bari bawiwe ko babateganiriza amasambu mu gihe kiri imbere ariko ngo barategereje baraheba ngo ibi bituma bishora mu ngeso zo gusabiriza.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ifite munshingano kwimakaza imibereho myiza y’abaturage, iremeza ko iki kibazo kiri munzira zo gukemuka,Minisitiri Francis kaboneka yavuze ko kubera abantu benshi bari kugenda bahunguka ubu bikigoye kuba umuntu yababonera aho guhinga ako kanya yakomeje avuga ko icyari kigoye ari ukubashakira aho kuba ibi bikaba byarakemutse gusa ngo bakaba bari kwiga n’uburyo aba bantu bagenda bashakirwa aho guhinga ariko ntabwo ariko bose bazahita bahabonera rimwe ngo kubera budget yabyo iba idahagije avuga ko bazajya bagenda bashakira bake bake kugeza igihe bose baboneye aho guhinga.

Naho minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iravuga ko imibereho y’aba baturage itagomba gushakirwa mubuhinzi honyine,Minisitiri Geraldine Mukeshimana yagiriye aba bantu inama ko bakagombye gukora n’indi mishinga itari iy’ubuhinzi gusa ahubwo bajya no mu bworozi ndetse n’indi mishinga yabafasha mu mibereho.

Kugeza ubu hari abanyarwanda benshi birukanywe muri tanzaniya batujwe mubice bitandukanye by’ibyigihugu. Leta y’ u rwanda iravuga ko izakomeza kwita kubuzima bwabo nk’ubw’abandi banyarwanda bose, baba bari mugihugu n’abari impunzi bagaruka mugihugu.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU