Umva Radio

Abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu baravuga ko nubwo batagihangayikishijwe cyane n’amapfa ariko ngo ikibakomereye ni isoko ryo kugurishaho umusaruro wabo

Yanditswe kuya 24-01-2018 saa 12:16' Print

Politike ya leta y’ urwanda yo kuhira imyaka, ni kimwe mubisubizo byari byitezweho guhangana n’ikibazo cy’amapfa yari yaribasiriye abahinzi bo mubice bitandukanye by’igihugu, byiganjemo ibyo muntara y’iburasirazuba rikabije. Utu duce tukaba tugira umwihariko wo kubura umusaruro kubwo kubura imvura ihagije.

Gusa ariko n’ubwo ubu buryo bwo kuhira bwashyizwe muri ibi bice, ndetse kuri ubu bamwe mubahinzi bakaba bavuga ko bagize igihe cyiza cyane cy’imvura ihagije, bityo umusaruro wabo ukaba uri kubapfira ubusa kubwo kuwuburira amasoko, ngo hari abaturage bacyugarijwe n’ibibazo by’amapfa.

Francis Kaboneka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko ahaba hagaragara amapfa atari ahantu henshi ari uduce ducye cyane twagiye tuburamo imvura ariko ahandiho imvura yarahageze kandi barahinga bareza baranasarura.

Naho minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iremeza ko muri rusange umusaruro w’uru rwego ushimishije, ariko ngo biteguye gutabara aba baturage bugarijwe n’amapfa.
Dr. Geraldine Mukeshimana, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko utwo duce tutagezwemo n’imvura iyi minisiteri ihazi akomeza avuga kandi ko utwo duce twaba turimo amapfa ntakibazo byakabaye biteye ngo kuko hari umusaruro mwinshi wabitswe ushobora kwifashishwa mukunganira utu duce kugirango tutibasirwa n’ayo mapfa.

Nubwo ibi bice byanashyizwemo ingufu muri iyi gahunda yo kuhira ariko bimwe muri byo bikaba bicyugarijwe n’amapfa, minisiteri kandi iravuga ko ubu buryo bugomba gushyirwamo imbaraga zidasanzwe. Baravuga ko kuva mumwaka wa 2001 iyi gahunda itangiye gushyirwa mubikorwa, kugeza uyu munsi hamaze kuhirwa ha zigera kubihumbi 50. Barizeza kandi ko muri iki gihembwe cy’ihinga umusaruro uzaba ushimishije kuko ngo umusaruro w’ibigori uzagera kuri toni ibihumbi 775, uw’ibishimbo uzaba uzagera kumatoni kubihumbi 586, umuceri uzera ni toni ibihumbi 66, ingano zibe toni ibihumbi 15, soya zizaba toni ibihumbi 11, umusaruro w’ibirayi ugere kuri toni miliyoni imwe n’igice, naho imyumbati yo izera ni toni ibihumbi 704.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU