Umva Radio

Umujyi wa Kigali uravugako kubaka mu kajagali aribyo biteza umwanda munkengero zawo.

Yanditswe kuya 22-01-2018 saa 12:43' Print

Iyo utembereye mu mujyi wa Kigali rwagati, ahari inzu z’ubucuruzi n’amahoteri ndetse n’ibiro by’inzego zitandukanye, waba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, icyambere ubona n’isuku yo kurwego rwo hejuru, ibi bikaba bigira uyu mujyi nk’icyitegererezo muri afrika yose.

Gusa ariko iyo wigiye hirya gato, munkengero, ahatuwe n’abaturage b’ingeri zitandukanye, usanga isuku ikiri kurwego rwo hasi, kuburyo uramutse uri umunyamahanga ushobora kugira ngo wavuye muri Kigali, umurwa mukuru w’igihugu aha Pascal Nyamulinda Umuyobozi w’umujyi wa Kigali kubwe asanga imyubakire y’akajagali ariyo ishobora kuba itera umwanda aho mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Uyu mujyi wa Kigali kandi uravuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo isuku, nka kimwe mubiranga abanyarwanda ku isi yose, ive mubice bimwe ahubwo igere no mungo z’abaturage,Pascal Nyamulinda yakomeje avuga ko isuku atari iyo mu mijyi gusa ko ngo ahubwo igomba kugaragara mu ngo z’abantu ndetse no muri quartiers bagiye batuyemo.

Imibare ya polisi y’igihugu, yashyizwe ahagaragara mumpera z’icyumweru gishize, yavuye mubukangurambaga bafatanya n’umujyi wa Kigali mugukangurira abaturage kwimakaza isuku, irerekana ko mumezi abiri yasoje umwaka wa 2017, ni ukuvuga mukwezi kwa cumina kumwe n’ukwa cumi nabiri, bakusanyije toni 300 z’imyanda yakuwe mumirenge 11 yo mu mujyi wa Kigali.

Bavuga kandi ko hakiri ikibazo cy’uko abaturage batarakangukira gutanga amafaranga y’ibishingwa, kuko uyu mwaka warangiye mungo ibihumbi 149 na Magana 714 abishyuye aya mafaranga ari ibihumbi 114 n’ingo 165 zingana na 56.70%. Akarere ka kicukiro niko kari inyuma ku kigereranyo cya 43%. Gasabo yo iri kuri 61.62%, naho akarere ka nyarugenge kakaba kuri 65.49%.

Inkuru ya David Nzabonimpa.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU