Umva Radio

Minisiteri y’uburezi iravuga ko ubu igiye guhindura gahunda abanyeshuri bigagamo mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi

Yanditswe kuya 10-01-2018 saa 11:39' Print

Umwaka kuwundi leta y’ u Rwanda yishimira imibare y’abanyeshuri yiyongera mubyiciro bitandukanye, ibi bigasobanura ko gahunda y’uburezi kuri bose igenda igerwaho uko imyaka igenda. Uru rwego runashinzwe uburezi mu Rwanda kandi uko rushyira ahagaragara amanota y’abanyeshuri bava mubyiciro bimwe bajya mu bindi, ntirusiba kuvuga ko umubare w’abatsinze wiyongereye kandi n’amanota yazamutse cyane bagereranije n’imyaka iba yararangiye.

Benshi bavuga ko ubu bwinshi bw’abatsinda n’amanota batsindiraho yakabaye afitanye isano ya hafi n’iterambere ry’ireme ry’uburezi mu Rwanda dore ko hanagaragara bamwe mubarangiza amashuri abanza batazi amwe mu magambo y’ikinyarwanda.

Dr.Ismael Jamvier Gasana uyobora ikigo cy’igihugu cy’uburezi we kuri iyi ngingo yagize ati ireme ry’uburezi ntabwo ari ukuba wakora application runaka ifite uruhare mu iterambere cyangwa kuba ufite ubuhanga bwo mu ishuri asobanura ko ireme ry’uburezi ari ukuba ufite ubwo buhanga nibyo ariko bikomatanije no kugira umuco cyangwa se uburere bukwiriye umunyarwanda.

Nubwo Dr. Gasana I Jeanvier avuga ko imitsindire y’abanyeshuri ntaho ihuriye na gato n’ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuza, kurundi ruhande, iyi minisiteri iremeza ko kugeza uyu munsi ireme ry’uburezi mu Rwanda rikiri hasi kubw’impamvu zitandukanye, ari ko ngo hari ingamba zikomeye bafashe nubwo ngo bigisaba urugendo rurerure.

Dr.Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa lata muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yavuzeko minisiteri y’uburezi nayo ibona ko uburyo abana bigamo bagenda biga basimburana ku ngengabihe ugasanga bamwe bize mu gitondo hari abandi bari bwige nimugoroba ibi bituma imyigire y’aba bana idindira iyi minisiteri ikaba ivuga ko nubwo guhindura iyi gahunda kugirango abana bazajye biga igihe kinini bigoranye ndetse bisaba no kubanza kongera ibyumba by’amashuri ngo ariko baracyari kureba inyigo y’uko byakorwa.

Ubu buryo bwo kongera ibyumba by’amashuri murwego rwo guca ubucucike bw’abanyeshuri, ni igisubizo bavuga ko kizatangirana n’uyu mwaka mushya w’amashuri. Ibi ngo bizatangirira kubanyeshuri bageze mumwaka wa gatandatatu w’amashuri abanza. Ubu ni uburyo buza bwiyongera kunteganyanyigisho nshya ishingiye kubumenyingiro kabone n’ubwo kugeza n’ubu hakivugwa ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho bifasha abanyeshuri muri ubu buryo bushya bw’imyigire.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU