Umva Radio

Ubwo MINEDUC yatangazaga amanota y’abatsinze ibizamini bya leta yikomye abarimu bagize uruhare mu ikopera ry’ibi bizami

Yanditswe kuya 9-01-2018 saa 12:27' Print

Ubwo minisiteri y’uburezi yashyiraga aharagara amanota y’abanyeshyuri barangije amashuri abanza n’ab’icyiciro rusange,muri rusange imibare iragaragaza ko abarangije amashuri abanza batsinze ku mpuzandengo ya 86.3 % naho icyiciro rusange bagatsinda ku mpuzandengo 89.9%.

Iyi ni imibare iyi minisiteri yemeza ko yazamutse cyane, ariko ngo hakaba hari na 3% y’abanyeshuri bagombaga kubona amanota yabo ariko kubw’impamvu zitandukanye bamwe muribo ngo ntibabashije gukora ibizamini,ndetse ngo hakaba hari n’ababikoze bafatiwe mumakosa akomeye.

Dr. Gasana Ismael Janvier,Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi ubwo yaganiraga na Isango Star yatubwiye ko muri ibi bizamini hagiye hagaragaramo uburiganya ku banyeshuri bamwe na bamwe ngo aho wasangaga umwanya yanditse umwirondoro we kugirango wenda nahura n’ukosora baziranye azabashe kumukingira ikibaba akamukosora abogamye cyangwa se ugasanga abana benshi bagiye basubiza ibisubizo bisa kandi bipfuye ibyo bikaba atari ibintu byokwiganganira bikaba byaragiye bituma bamwe badakosorwa ntibabone amanota kubera uburiganya.

Uburiganya mubizamini bya leta bisoza aya mashuri, haba mubanyeshuri ubwabo ndeste no kubufatanye n’abarimu babo, minisitri y’uburezi iremeza ko ari ikibazo gikomeye cyane kandi kinamaze n’igihe kitari gito ariko iravuga ko abarimu bakekwa kugira uruhare muri ibi bikorwa ngo biri gukurikiranwa kugira ngo babiryozwe.

Dr.Isaac Munyakazi umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yavuze kuri iki kibazo cy’ubwo buriganya bwagaragaye ko bari gukurikirana ababa barabwihishe inyuma ngo kugirango bakurikiranwe mu butabera.

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka abanyeshuri biyandikishije gukora ikizamini gisoza amashuri abanza ari ibihumbi 237 na 152 muri bo abemerewe gukora ikizamini ni ibihumbi 228 na 048. Abatsinze ni ibihuimbi 196 na 873. Aba barimo abakobwa ibihumbi 109 na 329 bangana na 55.5% naho abahungu ni ibihumbi 87 na 544 bangana na 44.5%.

Naho mucyiciro rusange abiyandikishije gukora ikizamini bari ibihumbi 98 na 247, ariko abakoze ibizamini ni ibihumbi 96 na 595,abatsinze ni ibihumbi 86 na 837,hakaba harimo abakobwa ibihumbi 45 na 198 bangana na 52.05%, naho abahungu ni ni ibihumbi 41 na 639 bangana na 47.95%. muri rusange iyi minisiteri iravuga ko muri uyu mwaka ushize w’amashuri abanyeshuri batsinze ibizamini biyongereyeho 0.9% ugereranije na 2016,aba batsinze ibizamini kandi ngo bitarenze ibyumeru 2 bazaba bamenyeshejwe aho bagomba gukomereza amasomo yabo.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU