Umva Radio

CLADHO irasaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo kugirango batagwa mu mitego y’irari ry’ibyisi ribaviramo gutwara inda z’indaro

Yanditswe kuya 28-12-2017 saa 12:33' Print

Irari , kwifuza kugendana n’ibigezweho , kutabasha kwakira imibere y’imiryango , nizimwe mu mpamvu zishyirwa mumajwi kuba ziri inyuma yihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa , aho bashukwa ndetse bagaterwa inda n’abantu bakuru.

Bwana Murwanashaka Evariste umukozi w’ihuririro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu cladho rifite mu nshingano zaryo gukurikirana iki kibazo yavuze ko nubwo ibi biterwa n’irari ry’abana bato ryo kumva bararikiye ikintu runaka ngo n’ababyeyi babigiramo uruhare kuko bataganiriza abana babo ngo bababwire ingaruko z’iryo rari.

Ibi bivugwa kuri aba bana , nabo ubwabo ngo niko babibona , aha twaganiriye nabamwe mu bana bo mu turere twa kicukiro na nyarugenge , baherutse kwitabira inama y’ihuriro ry’abana,maze nabo batubwira ko abana bugarijwe n’icyorezo cy’irari ryo gukunda ibigezweho bityo bigatuma babishukirwamo bakagwa mu cyuho cy’ubusambanyi butuma baterwa inda za hato na hato baba batateganije.

Nyamara nubwo abana bafite irari ririmo kubata mubishuko , ubu ingamba zo guhangana n’aba bashukanyi zarafashwe ndetse zirimo no gushyirwa mubikorwa, akarere ka Nyarugenge ni kamwe muturere tukigaragaramo abana baterwa inda bakiri bato ,Ndayisenga J M V vice mayor ushinzwe iterambere ryimibereho myiza muri aka karere yavuze ko hari gufatwa ingamba zikomeye zo guhangana n’aba bantu bashuka abana bato ndetse ngo bigomba gukorwa uhereye no mu midugudu ndetse hakibandwa cyane no kuganiriza abana bato.

Mubufatanye na police ndetse n’inzego zubutabera , cladho nayo ngo yahaguruikiye iki kibazo ,abatari bake bamaze gutabwa muri yombi nk’uko byakomeje bitangazwa na Bwana Murwanashyaka Evariste yabwiye Isango Star ko abasaga 100 bamaze gutabwa muriyombi kubera iki cyaha cyo gushuka abana bagasambanywa.

Iki kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda gikomeje gufata indi ntera aho minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof),iherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku 17.500 batewe inda zitateguwe kandi binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kuva mu ishuri.

Inkuru ya Patience Uwiringiyimana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU