Umva Radio

BNR iravuga ko mu mwaka wa 2017 ubukungu bwazamutse ndetse n’ibiciro ku masoko bikagabanuka

Yanditswe kuya 28-12-2017 saa 12:01' Print

Ubwo Banki nkuru y’igihugu yamurikaga imiterere y’ubukungu bw’igihugu muri izi mpera z’umwaka,yavuze ko umusaruro munzego zose wifashe neza kuko ngo wagiye uzamuka kuva mu gihembwe cyambere kugeza uyu munsi.

Banki nkuru y’igihugu yavuze kandi ko umutungo w’amabanki wiyongereye kuri 22% naho ibigo by’imari iciriritse bizamuka kuri 15% mu mpera z’ukwezi kwa 11,naho ibigo byigenga by’ubwishingizi byo byazamutse kukigereranyo cya 160%.

Mu gihe hibazwa ngo ese ko izi nzego zigararagaza kuzamuka cyane kw’ibiciro kumasoko by’umusaruro ukomoka kubuhinzi n’ubworozi nk’umwuga utunze abatari bake, hari icyizere ko uyu mwaka ushobora kurangira bimanutse aho kwiyongera ?Bwana John Rwangobwa Guverineri wa banki nkuru y’igihugu yavuze ko kubera umusaruro mwiza w’ibikomoka ku buhinzi mu kwezi kwa cumi nakumwe byatumye banki nkuru yemeza ko izamuka ry’ibiciro ritazarenza impuzandengo ya 3% uyu mwaka.

Abajijwe icyo bagenderaho bamenya iri gabanuka ry’ibiciro kumasoko, nka kimwe mubigaragaza imitere y’ubukungu bw’igihugu, ko ari ingingo abaturage benshi batemeranya n’inzego za leta kumibare igaragazwa kuko banavuga ko idahuye n’ibiciro kumasoko, Guverineri John Rwangobwa yakomeje avuga hakorwa impuzandengo y’ibiciro bigiye bitandukanye akaba ariyo igaragazako ibiciro bitazarenza 3% uyu mwaka.

Imibare ya Banki nkuru y’igihugu igaragaza ko ibyinjira mugihugu byagabanutse kuri 1.4% naho ibyoherezwa mu mahanga bizamuka kuri 53.7%. Iyi banki kandi ivuga ko uyu mwaka uzarangira ifaranga ry’urwanda ritaye agaciro ka 3.07% ku isoko ry’ivunja n’ivunjisha. Biteganijwe ko ubukungu bw’iki gihugu, uyu mwaka uzarangira buri kuri 5.2%. naho ubukungu bwo mubihugu bw’umuryango wa afrika y’uburasirazuba buzagera kuri 5.4%.

Biteganijwe ko ubukungu bwo mubihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara uyu mwaka uzarangira buzamutseho 2.6%. Biteganijwe kandi ko ubukungu bw’isi buzazamuka kuri 3.6% buvuye kuri 3.2% bwariho mu mwaka wa 2016. Naho ifaranga rizata agaciro kuri 3% bivuye kuri2.8% by’umwaka wa 2016.

Inkuru ya David Nzabonimpa

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU