Umva Radio

Rugalika : nyuma y’igihe kitari gito bakora mu muhanda badahembwa ubu bemerewe guhabwa imishahara yabo mbere y’ibyumweru bibiri

Yanditswe kuya 27-12-2017 saa 10:00' Print

Ubwo umunyamakuru wa Isango Star yageraga ku murenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi aganira n’abaturage bakora isuku ku muhanda wa kaburimbo uturuka i Kigali ugana mu majyepfo y’u Rwanda ho mu murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi aba baturage babwiye uyu munyamakuru ko bafite ikibazo cy’amafaranga bakoreye bakaba batarayembewe bavuga ko bahereye mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka nta faranga bahembwe kandi ko abagombaga kubishyura ari umurenge wa Rugalika.

Madame Umugiraneza Martha uyobora uyu murenge wa Rugalika muri Kamonyi yabanje kutwemerera ko koko iki kibazo gihari kandi abaturage batishyuwe yavuze ariko ko kubera amafaranga nabo bayahabwa tubanza gutegereza akavugana n’akarere kugirango amenye neza igihe abaturage bazayabonera.

Twamutegereje arabavugisha maze mu kiganiro yaduhaye avuga ko aba baturage bakubura umuhanda ariko kuva mu kwezi kwa karindwi babuze amafaranga yabo nyuma y’ibyumweru bibiri baba bayabonye.

Usibye aba baturage bakubura umuhanda bakanatera indabo ku muhanda mugari wa kaburimbo ugana mu majyepfo y’u Rwanda ho mu murenge wa Rugalika muri Kamonyi kugirango hagire isuku bavuga ko guhera mu kwezi kwa karindwi kugeza magingo nta faranga ry’umushahara.

Ibibazo nk’ibi by’itinda ry’amafaranga usibye no muri Kamonyi byakunze kumvikana n’ahandi henshi harimo nka gahunda za VUP n’ahandi kandi abaturage basabye kenshi ko byajya bikurikiranwa.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU