Umva Radio

Imibanire mibi yo mu miryango ituma abana baba inzererezi mu mihanda ndetse bakishora no mu mico yo gusabiriza

Yanditswe kuya 22-12-2017 saa 09:33' Print

Ubwo inzego zitandukanye mu turere tugize umujyi wa Kigali zahuraga naba mutima w’urugo mugushaka umuti urambye w’ikibazo cy’ihohoterwa bavuze ko kuba hirya no hino hagaragara abana mu mihanda ndetse n’abasabiriza ngo byaba bituruka kumiryango iba itameze neza.

Banavuga ko ikibazo cy’ihohoterwa mu miryango kigenda gifata indi ntera kandi ngo ingaruka zacyo zikaba zigera no kubana bato mu miryango, ibi nibimwe ababyeyi babona nk’ukuri kuko ngo hari n’ingero zifatika nk’aho usanga hari ingo abana bicwa n’inzara batahahiwe ibyo kurya kuko ntabwumvikane buri hagati y’ababyeyi babo.

Muri iyi nama yabahuje mubiganiro byatanzwe hanagarutswe kandi no ku ihungabana rigenda rigaragara mubirego byakirwa ngo hari n’ubwo ridasiga ababyakira, CP Linda Nkuranga umuvugizi wa police wungirije yavuze ko hari ibyaha by’ihohotera bitera ingaruka nyinshi kuwagikorewe harimo kutigirira icyizere,ihungabana no kwiheba yakomeje avuga ko rimwe na rimwe n’abapolisi bakira ibi birego bagiramo guhungabana ubwabo.

Uwari uhagarariye umujyi wa Kigali Bwana Bayingana Emmanuel ubusanzwe akaba ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu ijambo rye yasabye ba ba Mutima w’urugo ko umuti w’ ikibazo cy’ihohoterwa gikwiye kuvurwa nk’indwara kuko iyo bidakize biviramo n’abana kujya mu mihanda.

kuva mukwezi kwambere kugeza mu kwa cyenda police yagaragaje ko mubyaha byakiriwe bisaga 30 kucyaha cy’ihohoterwa harimo, abasambanyijwe 320 harimo umugabo 1,abana bato guhera kumyaka 15 kugeza kumezi ni 80%biyo mibare naho kwica ni 83 harimo abagabo 24 n’abagore 59.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU