Umva Radio

i Mukarange muri Kayonza abaturage bagaragaje imbogamizi batewe no gucururiza mu isoko bacucitse cyane

Yanditswe kuya 20-12-2017 saa 07:46' Print

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko riri mu murenge wa Mukarange baravuga ko bafite imbogamizi z’ubucukike buri mu isoko bimuriwemo rito aho ubu bucukike buvamo ubujura ndetse n’ibihombo byahato nahato.

Aba bacuruzi bagaragaza ubucukike nk’imbogamizi kuzindi nkurikizi zabwo harimo ubujura no kwangirizwa ibicuruzwa mugihe abantu batambuka bo baravuga ko ibi bibatera igihombo kandi ataribo babigizemo uruhande.

Mubyifuzo byabo ngo bagaragaje kenshi ko bakeneye isoko rigari nabo bakamenya ko ibicuruzwa byabo bizatera imbere ntagihombo bakanabona uburyo bwiza bwo gusora bari hamwe.

Nyuma y’ibyo aba bacuruzi bavuga ubuyobozi bw’akarere ka kayonza tuvugana kuri telephone na Bwana Murenzi Jaen Claude umuyobozi w’akarere ka Kayonza yemeza ko koko iri soko ari rito gusa ngo inyigo y’isoko ryagutse yamaze gukorwa igisigaye ari ukuryubaka mubufatanye n’abashoramali.

Iri soko riherereye mu Murenge wa Mukarange ni mu Karere ka Kayonza abaturage barikoreramo bavuga ko ryahoze aho bita mugasogororo rigacibwamo kabiri bamwe bakamanurwa hepfo yaho.

Inkuru ya Assiat Mukobwajana

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU