Umva Radio

Mu biganiro by’ umunsi wa kabiri ari nawo usoza umushyikirano hibanzwe ku rubyiruko cyane

Yanditswe kuya 19-12-2017 saa 02:42' Print

Umunsi wa kabiri ari nawo washyize ku musozo inama y’umushyikirano mu Rwanda muri rusange ibiganiro byatanzwe hafi ya byose byari ku rubyiruko.

Baraganiraga uburyo urubyiruko ruri mu gihugu kandi rwiganjemo n’urutagira akazi rwakura amaboko mu mifuka rugakora, minisitiri w’urubyiruko aravuga ko hari amahirwe atandukanye Leta yashyizeho arufasha kandi rutagomga gutera inyoni ahubwo rukayabyaza umusaruro, urubyiruko ruri gufata ijambo rumwe rwo ruracyavuga ko bigoranye mu gihe rutekereza imishinga myiza ariko igishoro kikabura abandi bati turajyana iyi mishanga muri banki ntitubone igisubizo.

Gusa ku ruhande rwa Madame Rosemary Mbabazi minisitiri w’urubyiruko we yatanze ubutumwa avuga ko uru rubyiruko rwahera no kuri bike ariko rugatekereza kure.

Nubwo bimeze uku ariko kuri uru rubyiruko rushishikarizwa guhanga imirimo n’ibindi abatanze ibiganiro barimo nka Hon Bamporiki Edouard kuri ubu ukuriye komisiyo y’igihugu y’itorero bavuze ko urubyiruko kuri ubu runibasiwe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge.

Ntabwo bagaragaje impamvu urubyiruko ruri kubyishoramo ariko urugero rwatanzwe n’inkinzoga ya suruduwire kuri ubu mu gihugu ushobora kubona ku mafaranga 200 kandi baravuga ko yica bavuze ko n’ubwo ubucuruzi bwayo bwaba butanga imisoro ariko iteye ikibazo.

Iki kibazo cy’ibiyobyabwenge ni ikibazo umukuru w’iihugu Paul Kagame nawe yavuze ko ikijyanye n’ibiyobyabwenge kigomba gukurikiranwa bikomeye yavuze ko ibiyobyabwenge ari icyorezo cyateye isi yose anavuga ko ahubwo bitari ngombwa ko abagize leta batakagombye kukivuga bakinyura hejuru ahubwo ko bagomba gushyiramo imbaraga kugirango bahangane nacyo.

Inama y’umushyikirano ku nshuro ya 15 imwe mu myanzuro ikomeye yafashe,ni nko ku gitekerezo cyatanzwe n’umwe mu basenyeri mu Rwanda muri kiliziya gaturika ko iyo abana biga mu zuba bibananiza cyane kandi mu gihe cy’itumba ugasanga bagiye mu biruhuko inama y’umushyikirano yavuze ko igiye kubisuzuma.

Bavuze kandi ko hagiye gusuzuma uburyo bwo kwigisha abana indimi kandi hibandwa no ku Kinyarwanda baravuga ko usanga hari abana barimo n’abo mu miryango yize badashaka ko abana babo bamenya ikinyarwanda.

Undi mwanzuro baravuze ko nko mu bukungu bagiye gukorana n’abikorera kugirango abanyarwanda benshi babone amashanyarazi.Naho abakora mu rwego rw’ubuzima ngo bagomba kongererwa ubushobozi.

Ikindi ni uko inama y’umushyikirano ku nshuro ya 15 yasoje ivuga ko hagiye gukomeza gahunda yo gukomeza kwigisha urubyiruko indangagaciro hamwe n’urugerero ruciye ingando.

Mu myanzuro yafashwe ntawo kongera imirimo ihangana n’ikibazo cy’abatagira akazi bavuze ingingo yagarutsweho mu biganiro.

Inkuru ya Jerome Uwiragiye

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU