Umva Radio

Abaturage batuye ahitwa dobandi baratakambira leta ko yabafasha ako gace kagakurwaho iryo zina risebetse

Yanditswe kuya 19-12-2017 saa 01:30' Print

Tumwe mu duce tw’igihugu dutandukanye, abaturage bamwe na bamwe bavuga ko hari udufite amazina wumva ameze nkaho asebetse, kandi abahatuye bakumva bafite ipfunwe ryo kuvuga aho batuye bitewe n’ibihavugwa cyangwa se ibihakorerwa.

Twerekeje muri Nyarugenge ku Muhima aho bakunze kwita Dobandi, hakunze kuvugwa ko ari mu ndiri y’abajura, abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’abicuruza bakunze kwitwa indaya.

Abaturage bahatuye baravuga ko kuri ubu Dobandi itakitwa Dobandi ahubwo isigaye ari Dojanti kubera ko byahindutse itakiri indiri y’abajura nk’uko bivugwa, ngo kandi basigaye bafite ubuyobozi bubakurikirana mu buryo bw’umutekano cyane ko hari abasigaye bahakorera ubucuruzi kandi bikagenda.

Gusa muri aba baturage hari abavuga ko Dobandi ikiri Dobandi kubera ko ntacyo yahindutseho, cyane ko nk’iyo abashinzwe umutekano baje gukora umukwabu hari ababigenderamo. Aba baturage ngo barifuza ko leta yashyiramo imbaraga kugirango bahindure ibikorwa bibi bihakorerwa muri aka gace ka Dobandi.

Ibitekerezo Byatanzwe
NTA GITEKEREZO KIRATANGWA KURI IY'INKURU